Nyamagabe: Bamaze imyaka 5 batujwe mu nzu zituzuye none ngo zishobora kubagwaho

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 19/02/2019, Saa 09:33:45 Yasuwe inshuro 775

Imiryango umunani y’ abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka, ituye mu mudugudu wa Kigarama, akagali ka Bwama, umurenge wa Kamegeli, akarere ka Nyamagabe baravuga ko batujwe mu nzu zituzuye ubu ngo zikaba zigiye kubagwaho.

Izi ni ziwe imiryango 2 isangira inzu imwe bizwi nka two in one.

Abazitujwemo baravuga ko hashize imyaka 5 bazihawe.

Uzirebeye inyuma zimwe mu nzugi z’azo zarasadutse, ndetse no mu nkuta ubonamo imyobo.

Iyo winjiye imbere ushobora kureba hanze unyujije amaso mu mabati, abatuzituyemo bavuga ko bazihawe zidasakawe neza.

Uretse ibi kandi, muri izo inzu nta nkuta zitandukanya ibyumba n’uruganiriro zirimo, usibye ibiti bishinze usanga biziritseho za supernet.

Habiyaremye Damascene, umwe muri aba baturage w’imyaka 40 ati : "Imbere ni ibikanka nta byumba birimo ni ibihodi urebye ni ibiti bihagaze gusa,batwubakiye uko babonye twasanze ibizu birangaye tujya gusaba inzugi baduha ebyiri izo mu byumba ntibaziduha, nta n’imbariro zarimo twarazishakiye ndetse n’icyondo twaracyitereye.

Uramukiwe Consolata,umukecuru w’imyaka 61 ati : "Batwubakiye amazu bayatuzanamo nta nakimwe yujuje bapfa gushyiraho amabati nabwo ntibayasakara neza kuko nta mifuniko yayo bashyizeho bituma ureba hanze iyo uri mu nzu."

Abatuye muri izo nzu bavuga ko bibagiraho ingaruka mbi bakaba banafite impugenge ko zizabagwaho.

Nayituriki Konsesa, umugore w’imyaka 32 ati:" iyo izuba rivuye tuba tumeze nk’abari hanze kuko riva mu nzu rinyuze muri iriya myanya ubona mu mabati n’iyo imvura iguye nabwo igwa mu nzu nk’uko igwa hanze."

Uretse ibi kandi abubatse izi nzu ngo nta bikoni bateganyije. Ibi ngo bituma bazicanamo, cyane ko ngo ntacbushobozi bafite bwo kwiyubakira.

Ikibazo cyabo ngo bakijejeje ku nzego zitandukanye zabasuye, bategereje igisubizo baraheba:

Iyi miryango yatujwe muri izi nzu, isaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe kureba uko babuzuriza izo nzu bakanaberegeza ndetse ibikorerweremezo by’amajyambere birimo ahanini amashanyarazi.

UWAMAHORO Bonaventure, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yizeza aba baturage kuzabakemurira ikabazo cyabo , mu gihe kitarenze amezi atandatu ari imbere.

Mayor ati: "Aba baturage turabizeza ko mu mezi atandatu izi nzu zabo zizaba zasanwe ku bufatanye na DJAF kuko bemeye kuzabikora ndetse uriya mudugudu wa Kigarama batujwemo watoranyijwe nk’umudugudu w’icyitegererezo ibyo rero bizatuma n’ibindi bikorwaremezo bibageraho birimo amashanyarazi n’amazi."

Uyu mudugudu wa Kigarama uherereye mu kagali ka Bwama mu murenge wa Kamegeri mu marembo y’akarere ka Nyamagabe ahazwi nko mu Dusego .

Uko inzu zigaragara inyuma
Imbere nta byumba zifite uretse ibiti bishinzemo
Banazicanamo kuko nta bikoni bubakiwe
Meya Uwamahoro ati: " Ikibazo kiracyemuka mu gihe kitarengeje amezi 6"

GATETE ERIC Rafiki/rwandadailynews.com