NYAMAGABE: Bagiye mu matsinda bigezo none nti bagicana udutadowa.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/08/2018, Saa 19:39:54 Yasuwe inshuro 1143

Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko bagiye mu matsinda bigezo, none kuri ubu bimaze kubateza imbere.

Nkundumukiza Aloys umuturage uba mu matsinda agirwa inama na SOS Nyamagabe avuga ko atiguriraga ubwisungane mu kwivuza ariko ubu asigaye abwigurira, kandi ngo yasezeye ku gatadowa. Ati:” ubu amaze kwigurira inka, maze kwishyirira umuriro munzu, mbikesha gukorera mu matsinda.”

Niyonsaba Juliette nawe uba mu matsinda avuga ko yahoraga ateze amaboko umugabo byose, yewe ngo nti yashoboraga kwigurira igitenge, kuri ubu ngo byarahindutse. Ati:” mu muryango wajye turi barindwi (7), ariko muri iyu mwaka twatangiye, namaze kubishyurira ubwisungane bwo kwivuza, kandi n’igitenge nsigaye nkigurira mu gihe nahoraga nkiteze ku mugabo.”

Aba baturage icyo bahurizaho ni uko ntawe ukwiye kuzigama ariko ibintu bimusagutse. Ngo bakaba baba abagabo bo kubihamya kuko bimaze kugira aho bibageza.

Nkurunziza Jean Damscene umuyobozi mu gashami k’iterambere

Umuyobozi mu karere ka Nyamagabe mu gashami gashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Nkurunziza Jean Damascene avuga ko igikorwa cyo kurasa kuntego ari kimwe mu bifasha abaturage n’abanyamuryango baya matsinda muri rusange agasaba urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka bagakora kandi bakagira umuco wo kwizigamira kuko ntamunyagara w’ifaranga ubaho. ati” nta munyagara w’ifaranga ubaho. Umuntu agera kuri miliyoni(1000.000) yahereye kuri rimwe(1). Rubyiruko ni mwizigamire mu gifite imbaraga kuko ejo cyangwa ejobundi muzaba mutakibishoboye! Murabizi ko akabando kazakugeza mu zabukuru gacibwa kare! Kandi ngirango mwanabibonye ko aba barashe ku ntego byabafashije kwivana mu bukene!”

Amatsinda afashwa na SOS Nyamagabe, abayagize barasa ku ntego mugihe kingana n’umwaka umwe, ni asaga 29 agizwe n’abanyamuryango 789.
Mu kurasa ku ntego kw’abagize aya matsinda hahembwa amatsinda yahize ayandi mu kwizigamira. Aho bahembwa ibikoresho byo mu rugo, birimo amabase, n’ibindi…
Abagize aya matsinda basoje icyiciro cya cy’uyu mwaka bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ijana n’enye., ibihumbi Magana atanu na mirongo inani na bitandatu n’amagana inani na rimwe (104.586801). Aho imiryango igera kuri 757 yishyuye ubwisungane mu kwivuza abasaga ibihumbi bibiri Magana ane na mirongo itandatu n’icyenda (2.469), bufite agaciro ka miliyoni zirindwi, n’ibihumbi magana ane na birindwi.(7.407.000).

Amatsinda yaje imbere mu kwizigamira yarahembwe
Bahawe n’amabati yo kubakira abatishoboye

Rukundo Emmanuel/RDN Nyamagabe


      

Tanga igitekerezo

-->