Nyamagabe: Babifashijwemo na SOS Village d’enfants mu mwaka umwe bizigamiye moliyoni 3 n’imisago

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/12/2019, Saa 09:32:39 Yasuwe inshuro 211

Abo SOS Village d’enfamt yafashije, ni urubyiruko rw’abasore n’inkumi 116, mugihe cya mezi 12 bakaba babarizwa mu matsinda 5 barizigamiye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 3 n’ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bitanu (3,265, 956 Frws).

Ubwo bakoraga igikorwa bita Share aut Ceremony, cyangwa se kurasa ku ntego, bavuze uko uku kwishyira hamwe byabakuye mu bukene no guhora bategereje guhabwa akazi.

Usengimana Innocent, ngo yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku magare, mangingo aya ngo afite inzu itunganya imisatsi (Sallon de coiffure) ifite agaciro k’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda mugihe cy’umwaka umwe.

Yagize ati:”kwibumbira mu matsinda byangiriye umumaro, kuko nari umunyonzi, nkorera abandi ariko ubu byamfashije kwishingira salon de coifure, y’agaciro ka 600,000Frws nshyirsmo abakozi kandi mfite na gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byanjye mbikesheje amatsinda."

Bumwe mu butumwa bahawe n’abayobozi baturutse ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe barimo Umunyamabanga ‘inama y’igihugu y’urubyiruko Madamu Nirora Josephine hari nko gutera intambwe bakaba Koperative, Kwirinda ingeso mbi no kurwanya abashora urubyiruko mu ngeso mbi( ibiyobyabwenge, imyitwarire mibi, inda ziterwa abangavu imburagihe n’ibindi…, no Kugaragariza urubyiruko amahirwe ahari ku kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya SOS Village d’enfants ifashiriza abana mu muryango mu karere ka Nyamagabe witwa Uwizeyimana Theresia, avuga ko nyuma yo gufasha ababyeyi b’abana bahabwa ubufasha na SOS kwibumbira mu matsinda bakabigisha kwizigamira, kuri ubu babitoje n’abana kandi bikaba ngo byaratangiye kubagirira umumaro, kuko hari n’abatangiye kwihangira imirimo.

Ati:”eee..abana bagiye biteza imbere bakora udushinga kubera amafaranga bagiye baguza mu itsinda, bamwe bagura amagare, amatungo, n’ibindi kuburyo ubona ko hari urwego runaka bavuyeho bakaba bageze ahashimishije."

Mu bikorwa SOS Village d’enfants ikora harimo kubakira imiryango ubushobozi, guha abana ubufasha bw’ibanze bakenera, kuyifasha kugira imibereho myiza bayituza heza, kuyishyigikira ikiteza imbere yigishwa kwizigamira kandi ngo bikaba bitanga umusaruro kuko ngo abarahe ku ntego mu mwaka ushize wa 2018 bari barizigamiye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 150.

SOS Village d’enfants, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1979, mugihe i Nyamagabe yatangiye kuhakorera ibikorwa mu mwaka wa 1992 ariko iyi gahunda yo gufashiriza abana mu muryango yo, ikaba yarahatangiye mu mwaka wa 2005.

Mu matsinda bakoze basurwa n’abakozi ba SOS Villages d’enfants bakabagira inama z’uko barushaho kwiteza imbere
Mu gikorwa bakoze cyo kurasa ku ntego bari mu byishimo


      

-->