Nyamagabe:Akarere kayobeje miliyoni 5 kuri konti y’umuturage ayakoresha azi ko ari umwenda kamwishyuye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/07/2018, Saa 11:57:52 Yasuwe inshuro 3013

Mu karere ka Nyamagabe haravugwa ikibazo cy’amafaranga asaga miliyoni 5 yagombaga guhembwa abakoze muri VUP yayoberejwe kuri konti y’umukozi ushinzwe ibikorwa bya VUP mu Murenge, kuri ubu akaba ariwe uri guhigishwa uruhindu mu gihe uwayayobeje akiri mu kazi.

Ni amafaranga asaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 477, yagombaga guhemba abaturage bakoze muri VUP, mu Murenge wa Kaduha.

Biravugwa ko umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ari we wibeshye akayashyira kuri konti ya Bapfakurera Adonia wari usanzwe nawe ahagarariye ibikorwa bya VUP mu Murenge wa Kaduha.

Uwineza Seraphine, umugore wa Bapfakurera Adonia, avuga ko ahangayitse nyuma y’uko aya mafaranga ayobeye kuri konti y’umugabo we,kuko ngo bakimara kubimenya babimenyesheje akarere ariko bahita baza kumufata bamufungana n’uruhinja rwe rw’amezi 4.

Ati:”Tariki ya 24 Gicurasi 2018, nibwo umugabo wanjye yabonye ubutumwa bw’uko hari amafaranga agiye kuri konti ye. Kubera ko hari abantu benshi bari bamubereyemo imyenda harimo n’Akarere ka Nyamagabe kamurimo miliyoni zigera muri eshatu, amafaranga yahise atangira kuyakoresha mu mishinga itandukanye yibwira ko ari aye”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nyuma y’icyumweru umugabo we yagiye kubaza kuri banki aho amafaranga yaturutse bamubwira ko ari akarere kayashyizeho, ahamagara uwitwa Damascene ukora mu karere ka Nyamagabe amubwira ko ari ayo guhemba abakoze muri VUP yamuyobeyeho.

Uwineza Seraphine avuga ko umugabo we yemeye gusubiza akarere miliyoni n’ibihumbi 690, ndetse abandikira ibaruwa asaba ko yasubizwa mu kazi akajya yishyura 1/3 cy’umushara we ahwanye n’ibihumbi 230 kugeza arangije kwishyura amafaranga yayobeye kuri konti ye yose ariko akarere kabitera utwatsi.

Kuri ubu nyuma yo gufungurwa uyu mubyeyi avuga ko inzego z’umutekano zidasiba iwe murugo, aho ngo abapolisi baza iwe bakurira urugo bakinjira munzu bagateragura ibintu hajuru bakanamubwira amagambo mabi, ibituma ku musozi batuyeho barahinduwe ba bihemu.

Bapfakurera Adonia nyiri konti amafaranga ya VUP yayobeyeho, kuri ubu ari kwihishahisha.

Ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko atazagaruka iwe mu gihe impapuro zimufata zitaravaho kandi azira ubusa.

Ati:”Ubu ntabwo ndi iwanjye, nta na gaguhunda mfite yo kuhagaruka mu gihe impapuro zimfata zitaravaho kandi banziza ubusa. Intara yabandikiye ibasaba gukurikirana uwayashyizeho ariko ni jyewe bari gushakisha ngo mfungwe kandi naraberetse uburyo nzabishyura, andi naranayabahaye. Ubwose ndajya kuzira iki ko ayo mafaranga ntayo nigeze nsaba ngo ajye kuri konti yanjye? Uwayashyizeho numva ngo ni Division Manager.”

Uwamahoro Bonaventure Meya wa Nyamagabe

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure avuga ko ukenewe cyane ari uwakoresheje ayo mafaranga yayobejwe, bityo ngo niyo mpamvu ari gushakishwa ariko n’abandi bari gusabwa ibisobanuro.

Ati:” Turandikira umukontabure, turandikira umubadget officer, turandikira Division Manager, turandikira na DAF, abo bose bari gukurikiranwa. Ariko uwo dukeneye cyane ni uwayariye. Niwe dukeneye,aho kujya yirirwa aza gutakamba mu binyamakuru n’ahandi, niba hari uwo bafatanyije kuyatwara akaba azi umugambi bari bapanze namutubwire nawe tumukurikirane.”

Kugeza ubu, biravugwa ko uwashyize ayo mafaranga kuri konti ya Bapfakurera ntacyo araryozwa.

Ni mugihe kandi ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwari buherutse kwandikira ibaruwa ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ibusaba gukurikirana uburyo service z’imari mu karere zohereje amafaranga ya leta kuri konti y’umuntu ku giti cye kugirango uwabikoze abiryozwe ariko aracyari mu kazi.

Igikomeje gutera urujijo ni uburyo amafaranga kugirango agere kuri konti binyura kuri benshi bamwe bagenda basinya ariko bose ntibavumbure ikosa.

Iki ni uburyo umuntu usanzwe ashyira amafaranga kuri konti yibeshye ku izina rya nyiri konti, akanibeshya kuri Nomero za Konti.

Kuri ubu bikaba biri kugira ingaruka kuwo yayobeyeho utaretse n’umuryango we.

Nk’ubu usibye gufunga umugore we n’uruhinja, n’umubyeyi wa Bapfakurera Adonia nawe yafungiwe konti yanyuzwagaho amafaranga y’ingoboka ahabwa abageze mu za bukuru, ubu nawe ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.

Emmanuel Rukundo Rdn/Nyamagabe


      

Tanga igitekerezo

Any message or comments?

-->