Nyamagabe: abafatanyabikorwa basinyanye imihigo n’akarere biyemeza kuzagira umwanya mwiza mu mihigo.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/10/2018, Saa 08:29:51 Yasuwe inshuro 583

Abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko batashimishijwe n’umwanya akarere kajeho mu mihigo ya 2017-2018. Ni nyuma y’uko basinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyamagabe, Kanani Faustin avuga ko intego yabo ari iyo kwihutisha iterambere ry’akarere kabo besa neza imihigo basinyanye n’akarere, bikazabafasha kuzagira umwanya mwiza mu mihigo ya 2018-2019.

Kanani Faustin umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere Nyamagabe

Yagize ati:” icyambere, abafatanyabikorwa tuzateza imbere imibereho myiza y’abaturage. icya kabiri, tuzateza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu n’iwacu muri rusange kuko ni n’icyerekezo kigari cy’igihugu. Ibi nitubikora abavandimwe bacu bazaba bafite akazi, bafite amafaranga bidufashe no kwesa imihigo neza.”

Uyu muyobozi akameza asaba abafatanyabikorwa kumenya neza aho bakorera, ibikorwa byabo kugira ngo bibafashe kubona abaguzi biboroheye.

Fidele Ndayisenga nawe n’umwe mu bafatanyabikorwa. Avuga ko bimirije ubufatanye imbere batahiriza umugozi umwe, kuko aribyo bizabafasha guhigura imihigo basinye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure avuga ko imihigo y’akarere ari imihigo ya buri wese.

Uwamahoro Bonaventure umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe

Yagize ati:” ibi twakoze uyu munsi ni ukugaragaza ko imihigo y’akarere ari iy’acu twese. N’ubwo imihigo iba yasinywe na meya w’akarere, ariko mu kuyishyira mu bikorwa akeneye ubufatanye bwa bose."

Uyu muyobozi akomeza anavuga ko ikifuzo cye, ariko uko akarere ayoboye kazagira umwanya mwiza mu mihigo y’uyu mwaka.

Mu mihigo iheruka ya 2017-2018, akarereka Nyamagabe kari kaje ku mwanya wa 28 n’amanota 54.1% mu turere 30 tugize u Rwanda. Mu karere ka Nyamagabe kandi hasojwe imurikabikorwa ku nsanganyamatsiko igira iti:” Duteze imbere imibereho myiza y’abaturage, n’ibikorerwa imbere mu gihugu.” Rikaba ryari rimaze iminsi 3, abafatanyabikorwa berekana ibyo bakora harimo no kubaza abaturage ibibazo ku mihigo, hagamijwe kubashishikariza kugira imihigo iyabo no kuyisobanukirwa. Ihuriro ryabo rikemeza ko uku gukora banerekana ibyo bakora bizabafasha kunoza ibyo bakora, kandi bigateza imbere akarere n’abaturage.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyamagabe mu nama basinyiyemo imihigo

Fidele Ndayisenga umufatanyabikorwa

Emmanuel Rukundo RDN/Nyamagabe.


      

Tanga igitekerezo

-->