Nyamagabe: Abatuye Kibyagira bakumbuye gushora inka zabo ku iriba rya Kunyu

Yanditswe na MULINDWA Augustine, Ubwanditsi Kuwa 7/03/2018, Saa 12:11:45 Yasuwe inshuro 259

Bamwe mu baturiye iriba rya Kunyu riherereye muri Kibyagira, Umurenge wa uwinkingi, akarere ka Nyamagabe baravuga ko bakumbuye gushora inka zabo kuri iri riba.

Impamvu ngo ni uko kera, ika zavaga imihanda yose mu bice by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru (byahoze byitwa mu Bunyambiriri) zazaga gushoka iri riba rya Kunyu,maze zataha zikaruhukira ahitwa Kibyagira uretse ko ngo hari n’ubwatsi buryoheye inka.

Umwe mu basaza uvuga ko yahavukiye aragira ati:“Nitwa Ntegeyimihigo Vedaste, navukiye muri aka gace, nkurikije ibyo nzi mu mateka navuga ko hano haruguru gake mbega, niho abatware bari bacumbitse, habaga umutware witwa Ruvebana, bakundaga gushora inka kubera hari heza, inka zava iriya ku iriba zikaza zikahabyagira.”

Undi nawe ati” kuri ubu nta gushora nkuko kera twashoraga inka, ariko icyo twabasaba ni uko mwadukorera ubuvugizi, tukajya dushora inka kuko ariya mazi apfa ubusa ndetse n’inka zacu zisa n’iziboshye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Uwinkingi ubarizwamo iri riba rya Kunyu ryabyaye centre ya Kibyagira, avuga ko icyifuzo cy’abanyakibyagira kimwe n’abandi bose bifuza gushora iriba rya Kunyu,kidashoboka kuko ubu hatangiye gutunganywa ku buryo bugezweho, bakaba bagira ngo habyazwe igikorwa cy’ubukerarugendo kizanatanga inyungu yisumbuyeho, ubu bahise Kunyu site.

Gahizi Faustin aragira ati:“Icyifuzo cy’abo baturage ntigishoboka, ntabwo wabwira abo baturage ngo ni muzerereze inka ku gasozi kandi dufite politiki yo kororera mu biraro. Kugirango rero tubungabunge iryo zina twahagize Kunyu site,ku bufatanye n’akarere hubakiwe urubyiruko amazu meza ndetse bahabwa n’inka zo kuhororera, kugirango iryo zina rihorero kuko ari amateka.”

Ubu, Kibyagira ni izina rya kamwe mu tugari tw’umurenge wa Uwinkingi,naho uko ubuyobozi bubivuga iriba rya Kunyu ryo riri mu nzira yo guhinduka ahantu nyaburanga.


      

Tanga igitekerezo

-->