Nyamagabe: Abanyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside bahakura umukoro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 30/06/2019, Saa 12:42:13 Yasuwe inshuro 144

Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi basobanuriwa amateka y’uburyo Abatutsi bari bahahungiye bishwemo.

Bamwe muri aba banyeshuli babwiye umunyamakuru wa www.rwadandailynews.com ko biboneye amakuru y’impamo kandi bakaba bahakuye umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwitwa Kuradusenge Boniface, yiga mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange.

Yagize ati:” Niboneye n’amaso yanjye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo. Ntahanye umukoro wo kubiba amahoro mu banyarwanda, nkumira amacakubiri, mba n’umusemburo n’amahoro.”

Uyu umunyehsuli yakaomeje avuga ko ashishikariza abanyarwanda kutizera inyigisho mbi z’abakoroni kuko ari zo zatanyije abanyarwanda.

Naho Muragijimana Jeanne, umunyeshuri uhagarariye abandi mu rwunge rw’amashuli rwa Kitabi, yavuze ko batahanye umukoro wo kubaka amahoro n’ubuvandimwe kuruta ikibatanya.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kitabi Nsabimana Jean Claude, we avuga ko bahisemo kujyana abanyeshuri gusura urwibutso rwa Murambi, bagamije kugirango bibonere amakuru y’impamo.

Yagize ati:”Muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, twahisemo kuzana abanyeshuri ngo birebere amaso ku maso ibyabaye, kuko inkuru mbarirano burya iratuba, ariko iyo ikintu ukiboneye amaso ku maso, ugira isomo usigarana.”

Yakomeje asaba abanyeshuri kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza, baharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwunge rw’amshuri rwa Kitabi, rwigamo abanyeshuri 1627, barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Urwibutso rwa Genoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri isaga bihumbi mirongo itanu (50 000) y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994.

Rubitse amateka akomeye y’uburyo abatutsi bari bahahungiye bishwemo, ndeste hari n’ibimenyetso byerekana ko abasirikare b’Ubufaransa banze gutabara abicwaga nkana, nk’ibibuga bya Volleye-ball bakoze hafi y’umwobo wanazwemo Abatutsi, mu rwego rwo kujijisha abantu ko nta muntu wiciwe muri ako gace barimo.







Eugenie Nyiransabimana@rwandailynews/Nyamagabe