Nyamagabe: Abahawe amasomo y’ubukerarugendo muri IPRC Kitabi bahawe umukoro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/11/2019, Saa 15:29:12 Yasuwe inshuro 67

Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi, (IPRC-KITABI) yabwiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ko zikoze mu bipapuro kandi zikaba ntacyo zivuze, ahubwo igikomeye ari icyo bigishishijwe banafite mu mutwe.

Yabibabwiriye mu birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri 62 bari bahamaze amezi ane, bigishwa ibijyanye n’uko bakira abantu.

Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi, (IPRC-KITABI)

Yagize ati:” Reka mbambwire! ibyo bipapuro muhawe ntacyo bivuze, kuko bwabisonzana! Ahubwo igikomeye ni ibyo mufite mu mutwe, twabigishije. Nimushyira mu bikorwa, bizabateza imbere.”

Bamwe bahawe izi nyigisho, bavuga ko hari itandukaniro rigiye kubaranga, bagereranyije n’uburyo bakoragamo batarahabwa izi nyigisho.

Uwamahoro Claudine yagize ati:” Njyewe nize guteka, ubusanzwe napfaga kuvangitiranya ibintu, ariko ubu namenye ko nshobora gufata karoti nkazivanga n’imboga ngamije kuzongerera intungamubiri.”

Gakwerere Sylvain yagize ati:” njyewe nari naracikirije amashuri, ariko ubu bimpaye izamfasha kwihangira imirimo.”

Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kitabi, Richard NSASIRA avuga ko nyuma yo guha aba banyehsuri inyigisho, hari ibintu bibiri by’ibanze baitezeho.

Ati:”icya mbere ni ugukoresha ubumenyi twabahaye bihangira imirimo hirya no hino aho bakomoka, icya kabiri ni ukonoza serivisi baha abakiriya.”

Abahawe izi nyigisho mu gihe cy’amezi ane, ni 62 barimo abakobwa 40 n’abahungu 22. Hari abize mu ishami ry’ubukerarugendo mu gashami ko gutunganya no gutegura amafunguro, ndetse n’abize mu gashami ko gutegura aho abantu bacumbika.




Umuyobozi wa BDF Nyamagabe