Nyamagabe: Ababyeyi basabwe kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/06/2019, Saa 11:37:48 Yasuwe inshuro 161

Ibi babisabwe, ubwo umuryango udaharanira inyungu wita ku bana bababaye (SOS), wakoraga ubukangurambaga mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe.

Ababyeyi basabwe kwita ku bana bakiri bato bakabarinda imirimo ivunanye.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko imibereho mibi m’umuryango umwana abamo, no kubyara indahekana, ari zimwe mu mpamvu zitera gukoresha abana bato imirimo ivunanye.

Kabanyana Evaste, yagize ati:”Hari ubwo mu rugo habura ibyo kurya, wareba imibereho mibi murimo, ukaba wafata ukamukoresha imirimomivunanye ariko, atari uko umwanze.

Naho umubyeyi witwa Shumbusha Antoine utuye mu murenge wa Kitabi avuga ko hari abana bakoreshwa imirimo ivunanye, bikabavirana no kuva mu mashuri.

Yagize ati:” Hari abana baba mu miryango ikennye cyane bigatuma bakora imirimo ivunanye kuko akenshi, batungwa no guca inshuro, bigtuma n’umwana ava mu ishuli.
Umuhuzabikorwa w’umuryango SOS wita ku bana bababaye mu karere ka Nyamagabe Uwizeyimana Theresie, avuga ko mu gukemura iki kibazo, biyemeje kwigisha ababyeyi.

Yagize ati:”Ubwo twageraga muri uyu murenge wa Kitabi, twasanze abana benshi barataye ishuri, bakajya gukora imirimo ivunanye no mu gusoroma icyayi, n’iyindi.., niyo mpamvu dusaba ababyeyi ngo bibuke ko, kizira gukoresha umwana imirimo ivunanye.”

Yakomeje avuga ko, ababyeyi babigizemo uruhare, umwana wataye ishuli uyu muryango umufasha kongera kurisubiramo umuha ibikoresho by’ishuli, amafaranga y’ishuli, ndetse n’ibindi bikenerwa mu myigire ye.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamagabe Mutesayire Gloriose we, avuga ko umubyeyi atabyaye umwana ngo amutunge.

Yagize ati:”Ntabwo wabyaye umwana ngo agutunge igihe akiri muto! Ahubwo wamubyaye ngo umutunge mu gihe ari umwana! nawe nugera mu zabukuru azakwibukira kuri ya mirimo myiza wamukoreye , agusindagize.”

Ibarura rya kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda, ryerekana ko abana 13.4% ni ukuvuga abasaga ibihumbi 480 bakoreshwa imirimo ibyara inyungu, haba mu miryango yabo ndetse no hanze yayo. Ni mugihe 3.4% ni ukuvuga abasga ibihumbi 118 bakoreshwa imirimo ivunanye.

itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 117, rivuga ko umuntu ukoresha umwana imirimo ivunanye ku giti cye, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka 5, n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000 Frws) kugeza kuri milliyoni imwe (1000,000Frws)





Eugenie Nyiransabimana@rwandadailynews.com/ Nyamagabe