Nyagatare: Urubyiruko ruributswa ko imyitwarire yarwo irugenera uko ruzabaho mu myaka iri imbere

Yanditswe na Kuwa 1/08/2017, Saa 12:15:27 Yasuwe inshuro 362

Kuri ubu urubyiruko rugera kuri Magana arindwi na mirongo itandatu (760) ruturutse mu igihugu hose ruteraniye mu karere ka Nyagatare aho ruri guhabwa amahugurwa ku myitwarire ikwiye kuranga umuyobozi mwiza.

Ibi biganiro bitegurwa n’umuryango utari uwa Leta YOUTH IMPACT MISSION (YIM) bimaze guhabwa urubyiruko rugera ku bihumbi 211,437 .Abanyeshuri basanzwe bitabira aya mahugurwa kandi bakaba bemezako yatumye bafata ibyemezo byiza by’ubuzima bwabo.

Ni mu ibiganiro byibanda ku imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi nibyo biri guhabwa urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu amashuri yisumbuye rugera kuri 760 baturutse mu ibigo birenga 100 byo mu igihugu hose.

Abitabiriye ibi biganiro ku myitwarire y’umuyobozi mwiza bagira bati:”Turi abanyeshuri ariko ubu twarindiriye ibi biganiro byo muri vision conference, mu minsi itatu tumaze tuhungukiye kumenya ubunyangamugayo bugomba kuranga umuyobozi. Twumvise ubuhamya bw’abantu baretse ibiyobyabwenge bigaragara ko u Rwanda ruzaba rwiza nituba beza kandi ni tuba babi natwe tuzaruhindura nabi.

Ibi biganiro bitegura inama ya cyenda iteganyijwe mu ukuboza kwa 2017 ikazahuza ururubyiruko rwibumbiye mu umuryango utari uwa Leta uharanira guhindura urubyiruko rukagira imyitwarire ibereye igihugu,bamwe mu abagezweho n’ibikorwa by’uyumuryango bemezako byabahinduriye ubuzima.

Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bo bakaba bavuga ko byatumye bitinyuka bakiri bato mu gufasha abandi bituma bagenda bakora imishinga igamije gufasha bagenzi babo. Bongeraho ko no kuba abayobozi bishoboka kandi ko bahera ku buryo umuntu yiyoboye ku giti cye.

Samwel Birondwa uyobora uyu muryango asaba urubyiruko kwerekeza imitima yabo ku igihugu kandi bagakora. Agakomeza agira ati:” Umuryango wacu ufite intego zo kwita no guhindura urubyiruko rwo mu mashuri cyane cyane ariko n’abandi tubafitiye izindi gahunda zibagenewe. Kuva twatangira 2009 twabonye impinduka mu rubyiruka, tunahereye ku buhamya bw’urubyiruko twahuguraha mu karere ka Nyagatare. Bamwe baretse ibiyobyabwenye, abandi babaye abayobozi ahantu hatandukanye, tukifuza ko rereo umuryango wacu wagera mu bigo by’amashuri tugamije kugera kugira abayobozi beza kandi dufite n’abo twigiraho”.

Kuva mu umwaka wa 2009 ubwo uy’umuryango washingwaga urubyiruko rugera ku ibihumbi 211437 nibo bamaze guhabwa inyigisho ku imiyoborere myiza n’imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi,ahereye k’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ngo urubyiruko rukwiye kwigiraho.

Seraphine Uwineza Pamella/Nyagatare

 


      

Tanga igitekerezo

-->