Nyagatare:Umwana warindaga inyoni mu mirima yishwe n’imvura undi mubyeyi n’umwana we baburirwa irengero

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 15/04/2018, Saa 07:37:56 Yasuwe inshuro 597

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu mirenge ya Karama na Gatunda yo mu karere ka Nyagatareyatwaye ubuzima bw’umwana w’imyaka 12 y’amavuko wariwagiye kwamurura inyoni mu gishanga cy’umuceri,umubyeyi n’umwana we na bo baburiwe irengero.

Iyi mvura kandi yasenye amazu ndetse inagiza imyaka y’abaturage.

Kibuga Aloys umubyeyi w’umwana witabye Imana yatubwiye ko ubwo yageraga mu rugo rwe nimugoroba yasanze mushiki w’uwo wapfuye yaje atera akaruru avuga ko musaza yakubitanye n’isuri iramujyana.

Abaturanyi batabaye mu gitondo nibwo basanga yagaramye mu nsina yarengewe n’ibyatsi bamukuramo.

Bamwe mu baturage iyo mvura idasanzwe yangirije imyaka yabo bavuga ko ibasigiye inzara n’ubukene ndetse bagasaba ubuyobozi ko bwabatabara bukabashakira ubufasha.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Karama bwana NGOGA John avuga ko agiye gukorera ubuvugizi abo baturage bashegeshwe n’ibi biza bakaba bagezwaho ubufasha.

Usibye NIYODUSENGA Evariste byamenyekanye ko yahitanywe n’iyi mvura,hari umubyeyi n’umwana we na bo baburiwe irengero,amazu 7 yangiritse na hegitari zisaga 50 z’imyaka y’abaturage byose byangijwe n’imvura.

Photo:Internet


      

Tanga igitekerezo

-->