Nyagatare: Umugore yashahuye umugabo we Imana ikinga akaboko

Yanditswe na Kuwa 1/08/2017, Saa 10:57:54 Yasuwe inshuro 682

Iyi nkuru idasanzwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2017 mu masaa moya y’ijoro, ubwo umugabo KABERA James n’umugore we KABEERA bafitanye abana batanu bagiranaga amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Aya makimbirane n’impaka zidashira byari biri muri uyu muryango, ubwo buri wese yageragezaga kumvisha undi uruhare mu bibazo bafitanye byakuruye umujinya udasanzwe, wakurikiwe n’igikorwa cyo gushahura umugabo.

Ku ruhande rw’abaturage bari baturanye n’uyu muryango wa Kabera James bagize icyo batangaza kuri aya mahano bagira bati:”Iki gikorwa kirababaje ni amahano uyu mugabo n’umugore bajya kwitiranwa bakaba bakoze amahano nk’aya?

Birasebeje ni urukozasoni ku munyarwanda ndetse n’umurwandakazi ikibitera ntabwo baba baragize uburere bwiza kandi ngo bigishwe imibanire. Kumva ko umugore akata igitsina cy’umugabo we kubyumva ni ikintu gisebeje pe."

James Kabera w’imyaka 53 ari nawe washahuwe yatangaje ko ibi byose baturutse ku makimbirane bari bamaranye iminsi n’umugore we bakaba bari basigaye barara ukubiri.

Asobanura uko byamugendekeye yagize ati:” Namaze akirambika ngiye kumva numva ikintu kinyuzeho ariko ubwo ni icyuma nonese ni iki? Yakase gutya gusa ku bw’amahirwe nta mutsi wacitse. Ikindi uyu mugore ataha atinze , utwo mpinze akijyanira, yagirango yagiye mu itsinda agasengereza utwo mu rugo rwanjye akambwira ko yahombye nta mafaranga mu itsinda bamuhaye. Nyamara ugasanga ugasanga afite primus cyangwa ya nzoga ikomeye mu gihe njyewe ndimo kwicwa n’amazi”

Ibi byanemejwe n’uyobora ikigo nderabuzima cya Katabagemu MUKARUSHEMA Epiphanie wavuze ko byabaye ngombwa ko umugabo bamwohereza mu bindi bitaro. Ngo uyu Kabera James ngo yakiriwe n’umuganga wari waraye izamu ariko bigaragara ko umugoye yashatse ku mukata igitsina kuko yamukomerekeje biba ngombwa ko ahabwa taransiferi imujyana ku bindi bitaro.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Katabagemu bukaba bwemeza ko aya makimibirane aturuka ku ifuhe umugore yarafite avuga ko umugabo ajya mu bandi bagore, ariko umugambi wafashwe n’umugore udakwiye Imana ikinga akabo.

"Tukaba twagiriye inama umugabo kwivuza, umugore nawe tukamushyikiraza inzego z’umutekano kuko umugore ugambira gukata igitsina cy’umugabo no kumwica yamwica"

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba IP Jean Bosco Dusabe avuga ko abaturage bagiranye amakimbirane bagomba kumenyesha Polisi hakiri kare.

Iki cyaha kikaba gihanishwa ingingo 158 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho iteganya ko icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa gihanishwa igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi 2 n’ihazabu kuva ku buhumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Seraphine Uwineza Pamella/Nyagatare

 


      

Tanga igitekerezo

-->