Nyagatare:Umucuruzi w’ibiyobyabwenge yarashwe arwanya Polisi bagenzi be bakwirwa imishwaro

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 9/05/2018, Saa 15:42:54 Yasuwe inshuro 703

Umugabo witwa Bahira Seleverien w’imyaka 27 y’amavuko,umucuruzi w’ibiyobyabwenge abikura mu gihugu cya Uganda, yarashwe na Polisi y’igihugu ikorera ikorera mu Murenge wa Rwempasha ubwo we na bagenzi be 10 bageragezaga kuyirwanya

Iri tsinda ryari rifite inzoga z’inkorano zizwi kw’izina rya Zebra, Gin, Enjoy the , udukarito 20, ndetse n’intwaro za gakondo zirimo; amacumu, inkoni n’imipanga.

Polisi ngo yagerageje kubahagarika barayirwanya umwe muri bo witwa Barahira Seleverien w’imyaka 27 y’amavuko, araswa na polisi arakomereka kuri ubu akaba ari mu bitaro bya Nyagatare abandi icyenda bakwirwa imishwaro.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’iburasirazuba CIP Theobard Kanamugire yabwiye www.rwandadailynews.com ko aba bacuruza ibiyobyabwenge babikura i Bugande bitwa Abafutuzi bikanze Polisi ibahagaritse barayirwanya.

Ati:” babonye abapolisi barikanga, bahita basimbukira abapolisi batangira kubarwanya bashaka kubambura imbunda, umupolisi umwe aza kurasa Barahira Selevelien arakomereka.”

Umuvugizi wa police mu Ntara y’iburasirazuba akomeza avuga ko ufatiwe muri iki cyaha ahanwa bigendanye n’amande yagenwe n’Akarere guhera ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frws), kugeza ku bihumbi Magana atanu (500.000 frws).

Akavuga ko abantu bakwiye kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge no guhangana n’inzego z’umutekano. Ibiyobyabwenge byafatanwe aba bafutuzi bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri. ( 1.200.000 frws.)


      

Tanga igitekerezo

-->