Nyagatare:Munyakazi Isaac arasaba abarimu gukora uburezi nk’umuhamagaro

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 26/01/2018, Saa 19:20:39 Yasuwe inshuro 954

Dr Munyakazi Isaac yibukije abafite uburezi mu nshingano kwibuka igihango bagiranye n’igihugu cyo kurerera u Rwanda.

Ni mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi,umunyamababanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi yibukije abarezi ndetse n’abayobozi bafite uburezi mu nshingano bo mu karere ka Nyagatare gukomera ku gihahango cyo kurerera igihugu yasabye ko habaho imikoranire iboneye hagati y’abarezi, ababyeyi n’abayobozi kuko ari bwo umwana igihugu kirera azaba uwifuzwa koko.

Aha akaba yasabye buri wese kubigira ibye ndetse hanengwa bamwe mubayobozi b’ibigo by’amashuri bafata ibigo nk’umutungo wabo aha yongeyeho ko bagomba kugira ibintu ibyabo bagakora nk’abikorera kuko uyu mwuga ari umuhamagaro.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri,abafite uburezi mu nshingano zabo bo mu karere ka Nyagatare ndetse n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba bagiranaga ibiganiro n’umunayabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi bagaragaje imbogamizi zitandukanye zituma uburezi bufite ireme utagerwaho harimo abanyeshuri bagikora urugendo rurerure,inyubako zishaje n’ibindi.

Dr Isaac Munyakazi yavuze ko bizagenda bigerwaho kugirango ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere.

Seraphine Uwineza Pamella /Nyagatare


      

Tanga igitekerezo

-->