Nyagatare/Katabagemu: Umuyobozi yagurishije irimbi rusange none abaturage babuze aho bashyingura.

Yanditswe na Rukundo Emmanuel Kuwa 22/03/2018, Saa 16:52:12 Yasuwe inshuro 530

Abatuye mu kagali ka Kigarama mu murenge wa Katabagemu ho mu karere ka Nyagatare, baratakamba kuko babuze aho bashyingura ababo nyuma y’aho iryari irimbi rusange ryabo rigurishijwe. Biravugwa ko ngo ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali warigurishije uw’umurenge.

Ibi ngo bibereye aba baturage ingorabahizi kuko udafite ikibanza cyihariye ashyinguramo, atira abaturanyi.

Rwandadaily.com yashatse kumenya uko iki kibazo giteye maze yegera bamwe mu baturage bo muri Katabagemu. Aba baturage bemeza ko ngo hashize igihe kirenga umwaka uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigarama KAVAMAHANGA EDWARD agurishije irimbi rusange ryabo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu DUSABEMUNGU DIDAS.

Umunyamabanga w’aka kagali NYIRAHIRWA MARIE Solange wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ubwo iryo rimbi ryagurishwaga, nawe yemera ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri.

Yagize ati:"Iyo ibibaye ngombwa ko umukuru aza avuga ngo bimeze gutya… ntiwahakana kandi hari igihe biba ngobwa ko ifi nini iruma intoya. Ntabwo boss wawe yakwaka ikintu nubwo cyaba gifitiye abaturage akamaro… ntacyo narenzaho. Ahubwo akurikiranwe n’umukuriye… kuko ikibazo kimaze gutangwa incuro zirenze imwe".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu bwana NDAMAGE Andrew we avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego bagakurikirana icyo kibazo kandi bakagikemura mu gihe cya vuba.

“Turimo turashakisha uburyo ubu butaka bwagaruka kugira ngo abaturage babukoreshe nk’irimbi. Ntabwo ntekereza ko bishobora kurenza igihe cy’ukwezi”. NDAMAGE Andrew

Ubu butaka bugizwe n’irimbi rusange ry’abaturage ryagurishijwe, ngo buri ku buso bugera kuri hegitari enye. Mu gihe ubuyobozi butari bwarangiza kubonera umuti iki kibazo, ngo abaturage bazakomeza gushyingura mu bibanza byabo nkuko ubuyobozi bw’umurenge wa Katabagemu bubitangaza.


      

Tanga igitekerezo

-->