Nyagatare: Ababeshya ko inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwarwanda zibwe kandi barazigurishije, bararye bari menge.

Yanditswe na Rukundo Emmanuel Kuwa 20/03/2018, Saa 23:07:28 Yasuwe inshuro 590

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abahawe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda kuzifata neza kuko ababirengaho bakazigurisha bagiye kujya babiryozwa.

Mu mirenge ya Karama, Gatunda, Rukomo, Tabagwe ndetse na Rwempasha, inka 153 zamaze gushyikirizwa abaturage batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Bamwe mu bahawe aya matungo bavuga ko hari byinshi agiye kubamarira birimo nko kongera umusaruro kuko bigiye kuborohera kubona ifumbire.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Madamu Musabyemariya Domitille, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage asaba aba hawe izi nka ndetse n’abandi bazihawe mu bihe byatambutse kuzifata neza kuko aribwo zizabagirira akamaro. Gusa aranaburira ababeshya ko amatungo yabo yibwe kandi barayagurishije, ko bazajya babiryozwa kuko ibihano kuko hari ibihano bibateganyirijwe.

Muri uyu umwaka, Akarere ka Nyagatare kahize kuzatanga inka zigera kuri 600 muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Kuri ubu, inka 489 ni zo zamaze gushyikirizwa abaturage.

Hatanzwe inka zirenga 153

      

Tanga igitekerezo

-->