Nyagatare: Imiryango 500 yavanwe mu icuraburindi ihabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 25/09/2017, Saa 08:30:26 Yasuwe inshuro 391

Imiryango 500 iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare yashyikirijwe imirasire ya mobisol.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyabereye mu Kagali ka Gahurura mu murenge wa Rukomo ho mu karere ka ntagatare.

Gucanira abaturage bahabwa umuriro ukomoko ku mirasire y’izuba biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zitandukanye harimo gahunda ya bayi bayi agatadowa ku baturarwanda.

Abaturage bahawe izo ngufu z’imirasire bagira bati:”Twari mu icuraburindi twacanaga ibikenyeri mu mwijima, twaba turi kurya byazima umuntu akabura aho isahani iri agakora hasi, ntawabura gushimira abatekereje iki gikorwa cyo kuduha imirasire ndetse na Leta yacu.”

Umwe muri aba bahawe amashanyarazi akomoko ku mirasire y’izuba yakomeje agira ati:”Nta wabura gushimira abafatanyabikorwa nka Banki ya Kigali kuko itumye nsezerera gucana buji, kuko yangizeho ingaruka zikomeye ngira impanuka intwikira ibikoresho nari ntunze ndetse n’ibyangombwa byanjye. Ubu ndacana imirasire ya Mobisol bukarinda bucya nta kibazo kandi ubu hose harabona”

Kayitare Didace umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu mu gikorwa cyo gushyikiriza abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yagize ati:”Aba baturage bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe bityo bakava mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi. Ikindi kandi bakwiye kumenya ko bagomba kwifashisha iyi mirasire abana bagasubiramo amasomo aho gucana akatadoba kandi bafite ayo mashanyarazi. Bagomba na none kandi kwita kuri aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bakayabungabunga ntihagire ibyangiza insinga.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) ari nabwo bwakoreye iki gikorwa abo baturage buvuga ko bwishimira gushyigikira gahunda za Leta zitandukanye mu rwego rwo kuzamurana muri rusange bakaba bahereye ku rumuri n’ibindi bikazajya bikomeza mu bihe biri imbere.

Seraphine Uwineza Pamella/Nyagatare.