Nyagatare:Ibyiciro by’ubudehe, ubwambuzi bwa ba Rwiyemezamirimo bimwe mu byo Kagame yavugutira umuti muri iyi myaka 7

Yanditswe na Kuwa 9/08/2017, Saa 08:43:44 Yasuwe inshuro 238

Mu gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere agatorwa n’Abanyarwanda ku majwi arenga 98% by’abatoye, abaturage bo mu karere ka Nyagatare hari ibyo bamushimira kandi hari ibyo bifuza ko byashyirwamo ingufu muri iyi imyaka irindwi iri imbere.

Aba baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko hakosorwa ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage kikaba amateka, kuko impande zose ziba zifite inshingano zigomba kubahiriza.

Kunoza ibyiciro by’ubudehe nabyo biri ku isonga mu byo abaturage bo mu karere ka Nyagatare basaba kuko basanze amakosa yabayemo hari serivisi babura ndetse bigatuma bakomeza gusiragizwa mu nzego z’ibanze ngo babanze buzuze ibisabwa ibintu bifata igihe kirekire kandi bishobora gukosorwa mu gihe gito.

Abaturage bashingiye ku mahirwe azanwa na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare barifuza ko Leta yayivugurura kandi ibibazo birimo byo kudahemba abarimu neza no guhora mu mpinduka zitarangira bimura amashami ajyanwa ahandi bigakemuka. Bakaba babona ko iterambere ry’umujyi wa Nyagatare rishobora kuzagira ingaruka kubera guhora mu mpinduka za Kaminuza y’u Rwanda.

Kumva ubusabe bw’abaturage bubatse amacumbi ku nguzanyo z’amabanki none abanyeshuri bayacumbikagamo bakaba bazajyanwa mu yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, none amabanki akaba yatangiye kubaha integuza zo kuzabatereza cyamunara. Aba baturage bakaba bizeye ko Leta izabatega amatwi kandi hagire igikorwa mu rwego rwo gushyigikira ishoramari bari baratangiye.

Abakora mu rwego rw’uburezi mu karere ka Nyagatare barifuza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakurikirana ikibazo cy’ireme ry’uburezi ryazamurwa.

Bati: "Nubwo dufite ihame ryo gushyigikira uburezi kuri bose haracyari ubucucike bw’abana bukomeje kugaragara niba hakongerwa ibyumba by’amashuri cyangwa hakarebwa izindi ngamba, ariko abana ntibari kwiga neza."

Uduce twa za Musheri, Tabagwe hari ahataragera amazi meza bifuza ko yahagezwa kugirango ibyiza byageze ku bandi batazajya babyumva nk’inkuru mbarirano kandi nabo ari abanyarwanda.

Muri iyi myaka irindwi mu rwego rwo guteza imbere akarere ka Nyagatare by’umwihariko umujyi wa Nyagatare bifuza ko hakorwa umuhanda wa kaburimbo uhuza akarere ka Nyagatare n’igihugu cy’Ubugande hakongerwa ubuhahirane.

Ikindi bifuza abaturage bo mu karere ka Nyagatare n’ukubyaza umusaruro ubutaka, kuko byagaragaye ko hari abaturage bafite ubutaka bunini ariko bakaba batabubyaza umusaruro kandi Nyagatare ikeneye kubona ibiribwa byinshi.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame akaba ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora yasezeranyije abanyarwanda kubageza kuri byinshi binakubiye muri mirongo migari y’umuryango RPF Inkotanyi.

Abatuye Akarere ka Nyagatare bagaragaza ko hari intambwe yatewe mu rwego rw’iterambere mu nzego z’ubuzima bw’akatuye aka karere.Ibi bakaba babishingira ku bushobozi bw’umuturage uko bwateye imbere ndetse n’ibikorwaremezo byagiye bigezwa mu karere kabo.

Seraphine Uwineza Pamella/Nyagatare

 


      

Tanga igitekerezo

-->