Nyagatare: Hatoraguwe uruhinja rw’ibyumweru bibiri mu bwogero

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 8/09/2017, Saa 10:42:46 Yasuwe inshuro 644

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Nzeri 2017, ahagana mu ma saa tatu n’igice, habonetse uruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri mu bwogero bw’urugo rwa BIZIMANA Alphonse na Mbarushimana Donatille. Ni mu mudugudu wa Kinihira, mu kagali ka Barija ho mu murenge wa Nyagatare. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba we akavuga ko ubu bikiri urujijo kumenya impamvu y’ubu bunyamaswa.

Habineza Longin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, atangaza ko ngo mu rugo rwa Bizimana haje umugore usa n’uyoboza. Nyuma ngo yaje kugenda hashize akanya Mbarushimana Donatille, umugore wa Bizimana, yumva umwana araririra mu bwiyuhwangiriro. Yahise ajya kureba asanga ari umwana w’uruhinja batayemo. Amahirwe ngo ni uko yasanze uwo mwana akiri muzima. Gusa ntiyamenye uko byagenze kuko ubwo bwiyuhwagiriro butaba mu gikari. Icyahise gikorwa ngo ni ukumenyesha inzego z’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean Bosco Dusabe nawe amaze kwemerera rwandadailynews.com ko aya makuru ari impamo. IP Jean Bosco Dusabe avuga ko ubu harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwakoze iki gikorwa cya kinyamaswa. Gusa ngo urugo rwa Bizimana bari bagifite uru ruhinja, basabwe kurujyana kwa muganga ngo rubungabungirwe ubuzima.

Uwakoze ibi nafatwa ngo azahanishwa ingingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugeza ku 100.

IP Jean Bosco Dusabe arasaba urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’abaturage bakamenya amakuru y’abo baturanye; kandi bakajya batanga amakuru ku kibaye cyose mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyaha nk’ibi.

UWINEZA Seraphine Pamella


      

Tanga igitekerezo

-->