Nyagatare : Baratabaza kubera Inyamaswa zo mu bwoko bw’ibitera zabayogoje

Yanditswe na Kuwa 12/05/2017, Saa 11:47:50 Yasuwe inshuro 240

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyagatare ndetse nabo mu nkengero zawo baravugako babangamiwe n’inyamaswa zo mu bwoko bw’ibitera ngo kuko aho mumujyi zimaze kwangiza inyubako ndetse abandi zikabangiriza imyaka mu mirima

Ukigera mu mujyi wa Nyagatare cyane cyane mu masaha y’agasusuruko ndetse na nimugoroba usanganirwa n’urujya n’uruza rw’inyamaswa z’ibitera ziri gutembera mu mujyi izindi zakwiye imishwaro mu muhanda .

Nkuko bamwe mu baturage babitangarije ikinyamakuru Rwandadailynews.com, bavuga ko izi nyamaswa zibera mu ishyamba riri munsi yumujyi wa Nyagatare .Zikaba zibangamiye abaturage bo muri uyu mujyi ndetse nabo mu nkengero zawo aho bavugako zibangiriza imyaka naho abazanye ibicuruzwa mu isoko zikabibatesha bakabibonamo ibihombo nkuko aba baturage babisobanura

Kamali Ernest ni umwe mu baturage bavuga ko ibi bitera bibangiriza cyane.Aragira ati :“birya imyaka yacu twihingiye , nta muntu uhinga ikigori ngo agisarure ,niyo ufite ikintu mu ntoki ibitera birakikwambura .”

Mugenzi we witwa Donatille Mukamana nawe avuga ko ibi bitera bibarizwa mu bibazo bibabangamira cyane .aragira ati :”biratuzengereza ,bivunagura ibiti ,umutu iyo yikoreye nkibintu biribwa zikamwirukaho zikabirya .”

Aba baturage mubyifuzo byabo basaba ubuyobozi ko bwashaka aho zijyanwa hagenewe zikavanwa mu mujyi kuko zikomeje kubahombya

ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwizeza aba baturage ko burimo gushaka uburyo izi nyamaswa zabungwabungwa neza bafatanyije n’urwego rushinzwe kubungabunga inyamaswa

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Kayitare Didas avugako iki kibazo bakizi kandi batangiye kugifatira umwanzurobafatanyije nikigo cyibifite munshingano

Aragira ati:”ubukerarugendo ni bwiza ariko ntibukwiye kubangamira iterambere ,ku bijyanye n’ibitera hari umukozi wa RDB uherutse kudusura areba ikibazo ibitera biteza aho iyo bishonje birya imyaka y’abaturage ,turi mu biganiro kugira ngo harebwe icyakorwa

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvugako iki kibazo cy’ikibitera kirimo gukemuka abo ibyo bitera byangirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ,ntaho bugaragariza abaturage ko buzabashakira ingurane cyangwa ubwishyu.

Mulindwa Augustin


      

Tanga igitekerezo

-->