Nyagatare: Babiri barahigishwa uruhindu nyuma yo gusahura ECOBANK

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 22:43:49 Yasuwe inshuro 1611

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba IP Jean Bosco Dusabe amaze kwemerera rwandadailynews.com ko abakozi babiri ba ECOBANK ishami rya Nyagatare barimo gushakishwa. Aba ngo barakekwaho gusahura iyi banki bagahita batoroka.

Aba bakekwaho iki cyaha cyo kunyereza umutungo ngo ni muyobozi wa banki (Manager) Roger Rusagara n’ushinzwe ibikorwa bya banki (Operations mamager) Roben.

Polisi iratangaza ko ngo ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko inkuru yo ikamenyekana kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2017.

Amafaranga yibwe muri rusange ngo aragera kuri miliyoni 77 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda, amadorari ya Amerika ibihumbi 17, Ama Euro 3500 ndetse n’ama Livre Sterling 200.

Kuri ubu ngo Polisi y’u Rwanda ifatanyije na ECOBANK barimo gukora iperereza ngo harebwe uko hafatwa abo bakekwaho kunyereza iyo mitungo.

Ababitsa muri iyi banki bo bakaba bahumurizwa ko ngo imitungo yabo itazagenda buheriheri kandi ngo imirimo y’iyi banki irakomeza nkuko bisanzwe.

Ubwanditsi