Nyagatare: Ba gitifu b’imirenge 2 beguye ku mirimo yabo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 14/09/2017, Saa 08:37:46 Yasuwe inshuro 537

Mu karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’uko hari abanyamabanga nshingwanikorwa beguye ku mirimo yabo aribo Gakuru James wayoboraga Umurenge wa Katabagemu na Dusabemungu Didas wayoboraga Umurenge wa Mimuli.

Amakuru yizewe yo kwegura kw’abo banyamabanga nshingwabikorwa yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017, ubwo hamenyekanaga amakuru ko bandikiye amabaruwa umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare bamumenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ubu bwegure ku mirimo y’aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri yo mu karere ka Nyagatare bukurikiye uruzinduko umukuru w’intara y’uburasirazuba yaramaze kugirira muri aka karere ka Nyagatare.

Hakaba hari hashize amasaha make umukuru w’intara y’uburasirazuba utaramara iminsi ku buyobozi Mufulukye Fred avuye gusura abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu.

Amakosa avugwa kuri Gakuru James umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu yashirwaga mu majwi ashinjwa gusiragizaga abaturage, adakemura ibibazo byabo, ibyo bikaba byafatwaga nk’imiyoborere mibi ku muyobozi bw’uyu murenge.

Ibi bisa nk’ibirego bikubiye mu makosa y’aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye ku mirimo yabo, byumvikanye ubwo Guverineri Mufulukye yagiranaga inama n’abaturage b’uwo murenge mu rwego rwo gukemura ibibazo no kureba imikorere.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Mufulukye Fred muri iyi nama yagiranye n’abaturage yagejejweho ikibazo cy’umuturage wavuze ko we n’abagenzi be bane bamaze amezi agera ku 10 basiragizwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bishyuza amafaranga bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Katabagemu mu mwaka wa 2013.

Gakuru James asabwe ibisobanuro yavuze ko abo baturage banze gufata amafaranga yabo nkana kuko ngo bifuzaga menshi ugereranije n’ayo bari bandikiwe ku rupapuro rw’ihemba.

Guverineri Mufulukye yatangaje ko abayobozi barangarana abaturage, ntibakemure ibibazo byabo batazihanganirwa.

Ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi ku baturage ni kimwe mu bikunze gupimirwaho ubushobozi buke ku bayobozi bo mu nzego zitandukanye bamwe bakegura ku mirimo yabo.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->