Nyagatare: Abaturage barasaba kubakirwa isoko na bo bagashyiraho akabo

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 25/10/2017, Saa 09:59:08 Yasuwe inshuro 1153

Abaturage barema isoko rya Mugume mu kagali ka Nyarurema, umurenge wa Gatunda ho mu karere ka Nyagatare baravuga ko babangamiwe no kutagira isoko ryubakiye ibintu bituma bakora amasaha make ndetse n’ababahahira bagatwara ibintu bifite umwanda kuko ivumbi ndetse n’imvura ikije cyose kibyanduza nta rutangira.

Nk’uko babivuga kandi ibi bibagiraho ingaruka zikomeye kuko ibiribwa bacuruza biba bidafite isuku cyane cyane mu gihe cy’izuba aho ivumbi ritumukira mu byo bacuruza nk’amafu ndetse ibyangirika vuba nk’imboga zikuma zitaragurwa ndetse abacuruza imyenda bo bavuga ko ivumbi ribanduriza ibicuruzwa. Si ibyo gusa kuko bituma saa sita z’amanywa isoko risoza, kuko izuba riba ryamaze gukomera, ibintu bidindiza imicururize yabahakorera kandi bishyura imisoro nk’uko bisabwa.

Umwe yagize ati: "Natwe tubonye isoko, twajya dusora neza kandi tugasora twishimye. Ubu turasora ariko tukaba dufite impungenge kubera izuba, saa sita riba ryatse ugiyemo wese agacika intege."

Aba baturage baba abakomoka muri uyu murenge wa Gatunda cyangwa se abaturuka mu Mirenge ituranye na wo barasaba ko bahabwa isoko rya kijyambere ndetse bakanavuga ko biteguye no gutanga umusanzu wabo waba uw’imbaraga ndetse n’ubundi bushobozi butandukanye ariko bakagerwaho n’ibikorwa remezo bibakwiriye kuko basa n’abasigaye inyuma mu iterambere.

Umwe ati:"Iri soko ndarirema kandi ndihahiramo ,rirantuze nta mpamvu ntatanga umusada. Natanga imbaraga zange nkanashaka n’izindi nshuti zikamfasha."

Undi ati:" Jyewe nabatera inkunga uko nshobojwe ,n’iyo nabura amafaranga najya ntanga imibyizi."

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George avugako iri soko ritari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko agahumuriza aba baturage avuga ko rizajya mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2017-2018.

Meya Mupenzi ati:"Icyo navuga ni uko ritari muri budget(ingengo y’imari) y’uyu mwaka, ndibaza ko muri budget y’umwaka utaha iri soko ryazajyamo rikubakwa ku kuko riherereye mu gace karimo abaturage benshi kandi b’abakozi ni ngombwa rero ko rigomba kujyamo kugirango rishobore kubakwa."

Iri soko rya Mugume rihurirwamo n’abaturage baturutse muri imwe mu mirenge itanu igize akarere ka Nyagatare ari yo Gatunda, Rukomo, Mukama, Karama na Kiyombe.

SERAPHINE UWINEZA PAMELLA


      

Tanga igitekerezo

-->