Nyagatare:Abaturage bakirije Umuvunyi mukuru ibabazo byibanda ku by’ubutaka

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 25/10/2017, Saa 08:54:22 Yasuwe inshuro 475

Bamwe mu baturage bo mu karere ka NYAGATARE bagezaga ibibazo by’akarengane imbonankubone ku Muvunyi mukuru Anastase MUREKEZI ndetse n’abayobozi bakuru b’intara y’Iburasirazuba, ibyinshi wasangaga byibanda ku by’ubutaka bikunze kuvugwa muri aka karere hagamijwe kubishakira umuti cyane cyane ibyabaga byaranyuze mu nkiko ntibinyure ababuranyi.

Ni mu gihe cy’iminsi ine muri aka karere ka NYAGATARE hari gukemurwa ibibazo by’akarengane bitandukanye byiganjemo ahanini iby’ubutaka.

Umuturage umwe yabwiye Umuvunyi

ko isambu ye yatujwemo abantu mu buryo atasobanukiwe, naho undi avuga ko yayobewe igihe urubanza rwaciriwe yitabaza inzego zinyuranye zirimo n’urw’umuvunyi ariko ngo abura igisubizo.

Umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI yibukije abaturage bo muri NYAGATARE ko bafite uburenganzira kuri serivisi gusa agasaba abatsinzwe imanza kujya babyemera kuko 93 ku ijana by’imanza zisaba gusubirishwamo ari iz’abantu baba batsinzwe bakavuga ko barenganyijwe.

Aha gusa yanavuze ko urwego rw’umuvunyi rudasimbura inzego zisanzwe z’ubutabera ahubwo aberekainzira binyuramokugirango urubanza rusubirwemo.

Ati: Birabasaba kurushaho kuba Inyangamugayo ,mukanga akarengane na ruswa mwivuye inyuma...[ ] Uburenganzira bwanyu mukaba mubuzi, serivisi abayobozi bagomba kubaha mukaba muzizi neza. Iyo umuyobozi atagikorera abaturage ngo abahe serivisi bakeneye ntabwo aba agikwiye kwitwa umuyobozi. Kujya ku rwego rw’umuvunyi birateganyijwe ariko bikorwa iyo umuturage ufite akarengane mu bibazo bye, urwego rw’ubuyobozi rwaramurenganyije tubisaba urukiko rw’ikirenga narwo rukabisuzuma urubanza rugasubirwamo rukongera rugacibwa."

Kuva tariki ya 24 kugeza kuya 27 z’uku kwezi kwa Cumi,abakozi b’urwego rw’umuvunyi bazanyura mu mirenge yose igize aka karere bakemura ibibazo by’akarengane ahanini abaturage bakorerwa n’abayobozi,ibintu byakiriwe neza na bamwe mu batuye NYAGATARE


      

Tanga igitekerezo

-->