Nyagatare: Abarimu bati ’twarasinyishijwe dusezera ku mbaraga’, akarere karabihakana

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 16/02/2018, Saa 08:20:17 Yasuwe inshuro 622

Ubu buyobozi bw’akarere ka Nyagatare burahakana bwivuye inyuma ibyo gusinyisha barimu ku ngufu amabaruwa asezera akazi ahubwo bwo bwemeza ko abarimu bamwe batumiwe mu nama bakaganirizwa ku bijyanye n’imikorere yabo hanyuma bagafata icyemezo cyo gusezera ku bushake bwabo.

Iby’iki kibazo ni byo byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda harimo na RWANDADAILY NEWS.

Meya Mupenzi George, yabwiye Abanyamakuru ko Abarimu bagera kuri 32 nibo baganirijwe bakemera kwandika amabaruwa asezera ku kazi mu nama yari iyobowe n’umuyobozi naho abandi 12 ngo ntabwo bashoboye kwitabira iyo nama ngo ariko nabo bazakomeza kuganirizwa nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Akarerere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kandi yasubije aba banyamakuru ko nta wigeze akubitwa cyangwa ngo afungwe, ahubwo yivugira ko bimwe mu byatumwe ubuyobozi bugirana bugira inama abarimu gusezera akazi harimo ibijyanye no gusiba akazi n’ubusinzi.

Meya Ati:Nta muntu n’umwe wakubiswe, nta n’umwe wafunzwe ariko niba hari n’uwasohotse akagenda wenda akagira ibindi akora akaba yafungwa ibyo ndumva ntabisubiza."

"Twashyizeho amatsinda ane agira ibyo agaragaza bibangamira ireme ry’uburezi, ikindi kinakomeye cyane ni ikimyitwarire cyane, ni ukutitabira akazi, ikindi ni ubusiznzi bukabije, aho ushobora gusanga umwalimu aza ku ishuri yasinze ku buryo yikubita no hasi imbere y’abanyeshuli." Uku niko Meya abihamya.

Nyamara mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare abarimu bamwe bavugaga ko bategetswe gusezera ku kazi n’ubuyobozi bw’Aka karere.

Umwe ati:" Nagiriwe akarenganire ko bwo kudutumira mu nama ukinjira umwe umwe,, bakubwira amakosa yawe, noneho bakaguha amabaruwa ane ngo uyasinye yanditse mu izina ryawe, ukayasinya waba utayasinye ugafungwa, hari bagenzi bange bafunzwe n’iminsi 4."


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 16/02/2018, Saa 12:26

    IAbahanga mugusubiza ibibazo kabisa ariko ikibazo nuko bayazi ko twumvise impande zombi aziko tutazi gushungura

Tanga igitekerezo

-->