Nyagatare: Abangirijwe ibyabo hashyirwaho umuriro w’amashanyarazi bakomeje gusaba indishyi

Yanditswe na Kuwa 2/06/2017, Saa 18:59:57 Yasuwe inshuro 975

Iki kibazo cyo kwangiza imitungo ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi kiravugwa mu mu kagari ka Kanyoza ndetse na Kagitumba mu murenge wa matimba ho mu karere ka Nyagatare. Ahagaragazwa iki kibazo ni mu metero 300 kugirango ugere ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda,gusa ariko na none ngo iki kibazo ngo cyagaragarijwe inzego z’ubuyozi, ariko ntibyabujije ko bimara igihe kitari gito.

Iki kibazo kikaba cyaratangiye kugaragazwa mu mwaka wa 2009, abaturage bavuga ko imyaka yabo yangijwe kandi bakaba bifuza ingurane, gusa kuri bo bakavuga ko kuva bakigaragaza amaso yaheze mu kirere.

Icyakoze iki kibazo cy’abasaba indishyi bangirijwe ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyara mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ubwo Guverineri w’intara y’iburasirabuza Kazayire Judith ubwo yasuraga aba baturage mu bibazo bamugejejeho harimo iki kibazo cy’abangirijwe ibyabo hashyiraho umuyoboro amashanyarazi bakemererwa ingurane ariko ntibayibone.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba kuri iki kibazo yasabye kandi yizeza gukemurira aba baturage ikibazo cyabo mu maguru mashya ariko ngo kuri ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ku ruhande rw’abaturage basa nk’abataye icyizere cy’uko bazabona indishyi z’imitungo yabo yangijwe aho bagira bati:”Aya mafaranga batwijejwe banza nituyabona azitwa izina. Kuko bamwe hari abamaze gufunguza konti nk’incuro eshanu ariko ibyayo ntibirasobanuka.”

Aba baturage bagakomeza bavuga ko umuyobozi w’intara ubwo yabasuraga hemejwe ko indishyi zizatangwa kandi ibisabwa byose byarakozwe kuko buri wese yagiye abarirwa ibyangiritse yewe basabwa na konti indishyi zizashyirwaho none na n’ubu ntazo barahabwa.

Kugeza ubu aba baturage bo mu tugari twa Kanyoza ndetse na Kagitumba bangirijwe ibyabo ntibasonukirwa n’aho ikibazo kiri kuko kuva basabwa gufunguza amakonti nta wongeye kuvuga kugaragaza uko iki kibazo cyakemuka, kandi na Rwiyemezamirimo ngo babuze umubakurikiranira.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba yaboneyeho gusobanurira abaturage ko mu gihe Leta ikoze igikorwa cy’inyungu rusange, kikangiza imitungo y’abaturage bagomba guhabwa indishyi, bityo akarere ka Nyagatare kakaba kazi iki kibazo kagiye kugikurikirana.

Aba baturage kandi bakaba bagaragaza ko imyaka ndetse n’ibindi bikorwa bifashishaga mu iterambere ryabo baravugako kuri ubu bakabaye babibyaza umusaruro bagasaba ubuyobozi kubishyura.

Mupenzi George umuyobozi w’akarere ka Nyagatare asobanura iby’iki kibazo cy’abaturage bangirijwe ibyabo ntibabone ingurane agira ati:”Hari icyo bungutse kubw’ibibikorwaremezo ariko bitagatumye umuturage atishyurwa ibye byangijwe, ariko ngo kuba byaratinze nuko hari uburyo bwo kubarura abaturage bundi bushya bityo bikaba aribyo bakirimo gukurikirana kubufatanye na MINAGRI akizeza ababaturage ko mu gihe gito baribubone igisubizo.

Seraphine Uwineza Pamella


      

Tanga igitekerezo

-->