NYAGATARE :Abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Rwempasha barataka kudahembwa amezi atatu

Yanditswe na Kuwa 19/05/2017, Saa 15:44:56 Yasuwe inshuro 166

Abaganga bo mu kigo nderabuzima cya RWEMPASHA ho mu karere ka NYAGATARE baratabariza ubuyobozi nyuma y’aho bamaze amezi atanu badahembwa kuri ubu bakaba bavuga ko bikomeje gutya bazahitamo guhagarika akazi.

 

Aba baganga bavugako bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa ni abo ku kigo nderabuzima cya Rwempasha ho mu karere ka Nyagatare bakaba bavugako iki kibazo cyatangiye umwaka ushizeubwo hahindukaga uburyo bwo guhembwa maze bikaza kurangira batongeye guhembwa kugeza magingo aya.

Bamwe bakomeza bavuga ko babayeho nabi ,abandi nabo ngo izina MUGANGA muri Rwempasha riri guta agaciro kubera ibibazo by’amadeni bananiwe kwishyura.

Umuyobozi wikigo nderabuzima nawe yemeza ko uku gutakamba kwaba bakozi gufite ishingiro kuko nawe ngo arabibona kandi ngo bikomeje gutya nta musaruro wazongera kuboneka

Ibi byatumye dushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bubivugaho ku murongo wa telefone tuvugana ni umuyobozi waka karere Mupenzi George adutangariza muri aya magambo.

Uku kudahemberwa igihe kw’ aba baganga ni imwe mu mpamvu ishobora guteza ibibazo bya hato na hato mu kazi bakora ka buri munsi ndetse nababa babagana bikabaviramo kutakirwa neza mu gihe ubuyobozi bwaba butagize icyo bukora

Ubwanditse@rwandadailynews.com

 


      

Tanga igitekerezo

-->