Nyagatare:2 barimo n’umukozi w’umurenge mu maboko ya Polisi bacyekwaho kwica umuntu

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 1/03/2018, Saa 14:45:01 Yasuwe inshuro 2199

Kuri station ya Polisi ya Mimuri mu Karere ka Nyagatare hafungiye abagabo babiri barimo n’umukozi w’umurenge wa Mimuri ushinzwe ubuhinzi (Agronome), aba bombi bakaba bakekwaho icyaha cyo gukubita umusore w’imyaka 28 bikamuviramo urupfu.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba yemeje aya makuru aho avuga ko igikorwa cyo gukubita Hakorimana Jean Claude bikamuviramo urupfu hakekwa ko byakozwe na Mucungurampfizi Andrew 46, bivugwa ko ari Agronome w’umurenge na Abraham Niyonsenga w’imyaka 32.

Intandaro y’ibi ngo ni ukuba agronome yabuze ’casque’ ya moto bigatuma bakubita Hakorimana kugeza apfuye azira ko yaba yayibye.

Aba bagabo baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretse bigatera urupfu ahanishwa Imyaka 10 kugeza kuri 15 y’igifungo.

Polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane neza ukuri kuri aya makuru.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    niyobyose   |   ku wa 2/03/2018, Saa 16:32

    Igitekerezo ahaa nge ndumiwep ubuse casque ya 15000 igatuma bica umuntu koko abobantu nibakurikiranwe babakosore kuk ubwu suburere bwurwandap ?

  • 2

    Birababaje abobantu bahanwe urugomo rucike.   |   ku wa 8/03/2018, Saa 20:31

    0784654873

Tanga igitekerezo

-->