NYABIHU:Umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere yeguye ku mpamvu ze bwite

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 19/04/2018, Saa 12:07:01 Yasuwe inshuro 651

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yeguye ku mirimo ye, ku wa 17 Mata 2018 atangaza ko yeguye kumirimo ye bitewe n’impamvu ze bwite atifuza gutangaza.

Uyu wahoze ashinzwe imirimo imwe ifite icyo ivuze mukarere ka Nyabihu ,yatangarije itangazamakuru ko yeguye kumirimo ye kandi yongeraho ko impamvu itumye yegura ari iye bwite.

Yagize ati “Ejo nibwo nanditse ibaruwa nsaba gusezera ku kazi nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ikaba yabagezeho mu gitondo, ntegereje ko inama njyanama iterana ikemeza ubwegure bwange.

Nta yindi mpamvu yabinteye umuntu akora akazi yakumva ashobora kukareka agasezera, ni uburenganzira bwe nta kibazo mfitanye n’akarere, nta kibazo bandega ni ubushake bwanjye.’’

James wari umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere kaNyabihu asezeye kuri uyu mwanya we ,akurikira Mugwiza Antoine w’ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije wari ushinzwe Ubukungu weguye mu kwezi gushize kwa gatutu.


      

Tanga igitekerezo

-->