Nyabihu: Litiro zirenga ibihumbi bibiri z’inzoga zitemewe zamenywe

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 29/10/2020, Saa 05:53:23 Yasuwe inshuro 157

Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira akagari ka Mpinga mu mudugudu wa Vunga hamenywe litiro z’inzoga zitemewe zigera ku 2610 za Nizeyimana Felicien na Ingabire Frolence, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage SIMPENZWE Pascal ari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo urwego rwa Polisi, u rwubugenzacyaha, u rwa DASSO ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyira iki gikorwa cyabereyemo.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yaganirije abaturage ababwira ububi bw’inzoga z’inkorano ku buzima bw’abantu ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Yagize ati: Izi nzoga mubona hano tugiye kumena, zangiriza ubuzima bwanyu kandi iyo mwangiritse n’igihugu kirangirika bityo rero turabasaba kutanywa izi nzoga z’inkorano ahubwo mugatanga amakuru yaho bazicuruza

Umuyobozi w’urwego rwa Polisi ku rwego rw’akarere SSP Paul Mbyuma nawe yaganirije abaturage agaruka ku kwirinda kunywa, gukora no gucuruza inzoga z’inkorano. Yanababwiye kandi ingaruka zo gukoresha inzoga zo muri plastike ndetse asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha.

Abayobozi bose kandi bagarutse ku kwirinda icyorezo cya COVID 19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yashizweho n’ubuyobozi.

Nyuma y’impanuro zatanzwe ibi binyobwa byamenewe mu ruhame n’ababifatanywe bacibwa amande agera ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu(250000).

Habanje gusobanurira abaturage ububi bw’inzoga zinkorano
Inzoga zari zifunze mu macupa ya Plastike
Abayobozi b’inzego zitandukanye nabo bitabiriye iki gikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge