Nyabihu: Hatangijwe ishuri ryitezweho kurandura burundu ibibazo by’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/02/2019, Saa 10:56:53 Yasuwe inshuro 363

Iri shuri ry’Icyitegererezo mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho (Rwanda Coding Academy) ryatangijwe ku mugaragaro, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare, 2019, na Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene hamwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire Paula.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya, iri shuri rya Rwanda Coding Academy rizibanda cyane mu kwigisha ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software development), Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cyber Secutity), ndetse no gukoreshwa imashini zifite ubwenge bwisumbuyeho.

Iri shuri kandi ryitezweho kuziba icyuho cya porogaramu za mudasobwa zatumizwaga mu mahanga ndetse no kugabanya, ku buryo bugaragara, inzobere igihugu cyitabaza ziturutse hanze, ngo rikazongera n’abahanga mu bya mudasobwa bashobora koherezwa gufasha ibindi bihugu hirya no hino ku si.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene we yavuze ko gutangiza ishuri rya ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko igitekerezo cyo gutangira iri shuri cyaje umwaka ushize mu nama y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu I Gabiro.

Yagize ati “Hatekerejwe y’uko hakwiriye kuzajya habaho ibikorwa by’indashyikirwa mu gihugu ariko byose bigashingira ku myigishirize myiza inoze, ni bwo abayobozi batandukanye batekereje bati reka dutangire dutangiza ishuri y’ikoranabuhanga ari ryo Rwanda Coding Academy.”

Minisitiri w’Uburezi yanongeyeho ko iri shuri rizungura byinshi abaturage bo mu Karere ka Nyabihu.

“Iri shuri rero rifite akamaro gakomeye cyane ku baturage b’akarere ka Nyabihu kubera ko ririgisha abanyeshuri rikabaha ubushobozi, ariko ritanga n’imirimo ku baturage b’aka karere bityo bikabafasha kugera ku bintu bitandukanye bifuza kugeraho mu buzima bwabo.”

Ababyeyi bafite abana batangiye amasomo muri Rwanda Coding Academy barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’ishuri yabahaye hamwe n’ibikoresho bifasha abana kwiga neza. Mutamuriza Beatrice waje ahagarariye ababyeyi yagize icyo abivugaho.

“Ubu abana bose biga muri iri shuri bahawe mudasobwa n’ibindi bikoresho bibafasha kwiga neza. Abana batoranyijwe kwiga hano ni abagize amanita meza mu cyiciro rusange ariko biragaragara ko hari ababyeyi batari gushobora kubabonera ibikoresho bafite ubu. Mu by’ukuri rero, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’inkunga yaduhaye.”

Gutangiza Rwanda Coding Academy byahuriranye no gufungura ku mugaragaro TVET ya Nyabihu, ishuri ryubatswe ku nkunga ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yarisezeranyije abaturage b’aka Karere ubwo yabasuraga muri Kamena 2014.

Kuri ubu TVET ya Nyabihu yigamo abanyeshuri 129, mu gihe Rwanda Coding Academy yatangiranye abanyeshuri 60.