Nyabihu: abana batewe inda bari mu rujijo rwo kutamenya kwandikisha abo babyaye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/03/2018, Saa 10:43:03 Yasuwe inshuro 340

Hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe, ndetse bikanabagiraho ingaruka.

Abana batewe inda zitateguwe bo mu karere ka Nyabihu bo bavuga ko kutamenya amategeko ngo ari kimwe mu bituma batandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere.

Bamwe mu bana bo Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko nyuma yo kubyara, ababyeyi n’imiryango byabatereranye kimwe n’abazibateye bituma bamwe batandikisha abana mu bitabo by’irangamimirere.

Umwe muri aba bana watewe inda afite imyaka 16, avuga ko yayitewe ubwo yari yaragiye gushaka akazi, uwayimuteye akamwizeza ko bazabana ariko akaza kumwihinduka.

Nyuma yo kubyara yaratereranywe ku buryo atigeze yita no kwandikisha umwana kuko yari afite byinshi bimukomereye.

Ati “Kwandikisha abana ntabwo byoroshye barabanza bakagutererana n’ubundi ugasa nk’ubireka ariko bamwe iyo bigenze gutyo babiyandikishaho kuko nanjye ubu namwiyandikishijeho.”

Kabandana Janvier, umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Nyabihu, avuga ko abana baterwa inda zitateguwe iyo babagannye babafasha kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere.

Yagize ati: “ikintu kiba gisigaye ni ukugana urukiko tubatangira ikirego tukajya kubaburanira ku buntu iyo nta bimenyetso bigaragara bifatika twifashisha izindi nzego iyo ari umwana uri munsi y’imyaka 18 icyo gihe parike ijya gukoresha kiriya kizamini cya ADN kikagaragaza ise w’umwana”

Ingingo ya 103 mu itegeko ry’umuryango, ivuga ko iyo ababyeyi b’umwana batashyingiranwe, inyandiko imenyesha izina rya se cyangwa nyina w’umwana mu biro by’umwanditsi w’irangamimerere, ntivuga ko uvuzwe ko ariwe Se cyangwa nyina w’umwana amwemeye keretse iturutse kuri Se cyangwa nyina ubwe. Umubyeyi wavuze ko ari Se cyangwa nyina w’umwana abimenyeshwa n’umwanditsi w’irangamimerere mbere y’uko uwo mubyeyi yandikwa, igihe adahari mu gihe cy’iyandika, iyo umubyeyi abimenyeshejwe ahita yandikwa. Iyo havutse impaka ku kumenyekana k’umwe mu babyeyi b’umwana hitabazwa urukiko rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 128 kandi mu itegeko ry’umuryango, iteganya ko abana bashobora kwishingirwa na Leta. Iyi ngingo, ivuga ko umwana udafite umwishingira yishingirwa na Leta.


      

Tanga igitekerezo

-->