Ntarabana- Bahangayikishijwe n’amafaranga y’umurengera bakoresha bagiye ku karere

Yanditswe na Kuwa 19/05/2017, Saa 15:58:49 Yasuwe inshuro 281

Abatuye umurenge wa Ntarabana, akarere ka Rurindo baravuga ko bahangayikishijwe no kuba bakoresha amafaranga menshi y’urugendo kugirango bagere ku biro by’akarere kabo kuko bakoresha nibura amafaranga 5000 kuri moto, bakavuga ko babonye imodoka byaborohereza mu rugendo.

Umwe mubo twaganiriye avuga ko bakoresha amafaranga asaga ibihumbi 5000 kuri moto kugirango bagere ku biro by’akarere kabo.Kimwe na bagenzi be bavuga ko uyu muhanda ushyizwemo imodoka itwara abagenzi nibura byagabanya amafaranga y’urugendo bajyaga batanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rurindo bwo busanga igisubizo cy’iki kibazo gitegerejwe ku muhanda ugiye gukorwa wa kaburimbo Nyacyonga –Mukoto uzaba uhura n’uwa Ntarabana , kuko wo uzaba urimo imodoka zitwara abagenzi. Ikindi ngo ni ukurinda abaturage gusiragira ku karere batanga serivisi nziza mu nzego z’utugali n’imirenge nkuko Mulindwa Prosper umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.

Umurenge wa Ntarabana uhana imbibe n’uturere twa Gicumbi na Gasabo ,abawutuye bakemeza ko kutagira imodoka itwara abagenzi bibangamira ubuhahirane hagati yabo n’ibindi bice by’akarere ka Rurindo.

Mulindwa/Rurindo


      

Tanga igitekerezo

-->