Ntabwo wabyara nk’inzoka ngo ube ufite umutekano w’ejo hazaza - Colonel Gishayija

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/10/2018, Saa 09:56:24 Yasuwe inshuro 1137

Abaturage batuye Umurenge wa Nyamabuye ndetse no mu karere ka Muhanga muri rusange barasabwa guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage kuko kubyara abana benshi nk’inzoka ntabwo byubaka ahubwo bisenya ubukungu, kuko ubyara utarateganyirije abo ubyara bityo bikaba byahungabanya umutekano.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wa Brigade ya 411 ikorera mu karere ka Muhanga ,Kamonyi,Ruhango na Nyanza, Colonel Gishayija Joseph,ubwo hasozwaga umuganda w’ukwezi kwa 9 aho yibukije ko kubyara abana benshi utazi aho abana baziga ndetse nibyo uzabatungisha uba uhungabanya umutekano kuko aba bana aribo bahindukira bakavamo inzererezi ndetse n’abandi bahungabanya umutekano w’abaturanyi babo.

Yagize ati “Kubyara ni byiza kuko bifasha kugira umuryango ariko kubyara mu kajagari si byiza kandi mu duce two muri aka karere ndetse naho tugenda tunyura tubona bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hakiri abantu babyara nkuko inzoka zibyara ugasanga ntiwateganyirije abo bana bawe ,amashuri akakugora kuyabishyurira bakajya kuba inzererezi”.

Yongeyeho kandi ko usanga aba bakurira muri ubu buzima bageraho bakitakariza icyizere bityo ntibabashe kugira ubuzima bwiza bigatuma bajya kwiyahuza ibiyobyabwenge babinywa cyangwa banabicuruza mu rubyiruko rwacu bagahungabanya umutekano w’abo baturanye.

Gishayija ati “Aba bana baba bavutse gutya nibo bavamo ibisambo bikomeye kuko baba batakifitiye icyizere ugasanga nivbo bahungabanya umutekano biturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bamwe bakana bicuruza mu bandi bangana na bo bigatuma n’umutekano wabo baturanye utamera neza , nubwo mugira uruhare mu kuwubungabunga ariko tugomba gukomeza gufatanya kugirango duhashye nibyatuma uwo dufite uhungabana”.

Abaturage bavuga ko kugeza ubu mu mashuri yaba ay’inshuke ndetse n’abanza hagaragara ubucucike bw’abana benshi nabo bakavuga ko bikwiye ko haringanizwa urubyaro kubatabasha kwirinda kubyara abo badashobora kurera, akenshi uku kubyara kwa hato na hato kudatanga urukundo nyarwo.

Hari n’abandi baturage bavuga ko ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa mbere mu bituma abantu babyara cyane kuko akenshi babikora bamaze gusinda bikomeye, gusa barasabwa bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta keza kabyo.

Kugeza ubu abasaga 150 bafungiye mu kigo cyakira inzererezi cya Muhanga giherereye mu murenge wa Muhanga aho banyuzwa basanga hari ababaswe n’ibiyobyabwenge bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa giherereye mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Karongi.

AKIMANA Jean de Dieu - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->