Nta muganda rusange usoza ukwezi kwa 12 uzakorwa

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 15/12/2017, Saa 16:12:00 Yasuwe inshuro 1113

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iratangaza ko nta muganda rusange uzakorwa muri uku kwezi kurimo kugana ku musozo.

Impamvu y’ibi ni iminsi mikuru yegereje, ariko iyi Ministeri isaba abantu kuzitabara gukora isuku yaho batuye n’iy’ahahurira abantu benshi nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi ministeri.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iramenyesha abaturarwanda bose ko tariki ya 30 na 31 ukuboza nta muganda rusange uzakorwa,abaturarwanda barasabwa kuzakora isuku mungo no munkengero zaho batuye, abayobozi b’ibigo bihuriramo abantu benshi (amavuriro/bitaro,aho abangenzi bategera imodoka,amahoteli,n’utubari ,amasoko n’andi mazu y’ubucuruzi insengero n’ahandi)barasabwa by’umwihariko kwita ku isuku yabyo hagakorerwa isuku inoze, abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kubigiramo uruhare.

Abaturage barasabwa kwirinda gusesagura cyane cyane mu minsi mukuru ya Noheli n’Ubunani kandi bagafasha inzego z’umutekano mu gukumira urugoma n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose "

Uko Itangazo rivuga.

Umuganda mu Rwanda umaze kuba umuco, ni igikorwa ngaruka kwezi gikorwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.


      

Tanga igitekerezo

-->