Nta miti n’ifumbire mvaruganda bizongera gucururizwa mu maduka amwe n’ibiribwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/09/2017, Saa 09:09:15 Yasuwe inshuro 696

Iyo utembereye ugakubita ijisho hirya no hino ku masoko cyangwa mu maduka usanga hari abagicuruza ibiribwa bakabivanga n’imiti yewe n’ifumbire mvaruganda.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakora ubucuruzi muri ubwo buryo bakubwira ko babifitiye uburenganzira kuko batanga umusoro w’ubucuruzi, mu gihe abandi bakubwira ko ari akamenyero kabayeho kuva na kera.

Ibi ariko ntibabyumva kimwe n’urwego rubishinzwe, kuko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yagiranye inama n’abagize inama ngishwanama ku mikoreshereze y’imiti n’ifumbire mvaruganda mu kunoza ikoreshwa ryabyo banzurako nta miti n’ifumbire mvaruganda bizongera gucururizwa hamwe n’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa ,ibinyobwa n’ibindi.

Dr Mukeshimana Gerardine ati:”Igihe kirageze ko kugira ngo turusheho kubaka ubunyamwuga mu bucuruzi bw’imiti n’ifumbire mba ruganda mu gihugu cyacu ,icyo tugamije ni ukurengere ubuzima ubuzima bw’abanyarwanda niba imiti idakoreshejwe neza byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no kunyamaswa. “

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko ubucuruzi bw’ifumbire mvaruganda n’imiti bikoreshwa mu buhinzi buzajya bukorwa n’abujuje ibisabwa ,bashobora gusobanurira neza ababikoresha.

S//@RwandaAgri

Twitter// @ bjmukundente