Nta mabwiriza ariho yo kwimura bose nta ’n’umwe usibiye’-REB

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/03/2019, Saa 15:41:37 Yasuwe inshuro 156

Mu kiganiro ku burezi cyatambutse kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda ku Cyumweru tariki ya 17/03/2019, Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irenée Ndayambaje, yahamije ko nta mabwiriza yatanzwe yo kwimura abanyeshuri mu gihiririni ukuvuga bidasabye ko uwatsinzwe asibira.

Iki kiganiro cyatanzwe, n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, mu nsanganyamatsiko igira iti “Imyigire n’Imyigishirize izatera imbere ite?”

Umwarimu wigisha ku Ishuri rya Butare Catholique, Imanirabaruta Valens, yavuze ko kimwe mu byo abona bibangamuira Ireme ry’Umburezi ari uburyo Minisiteri y’Uburezi yashyizeho bwo kwimura abanyeshuri bose nta n’umwe usibiye (Promotion automatique), ngo kandi bikaba bidashoboka ko abantu bose banganya ubwenge cyangwa ngo bumve ibintu ku kigero kimwe.

Yagize ati “Iyi ngingo ijya kujyaho ntabwo hitawe ku kintu kijyanye na ‘conscient intellectuel’, ni ukuvuga ngo abantu ntabwo bagira ubwenge bumwe, abantu turigana ariko ntabwo tubasha kumenyera mu gihe kimwe. Rero iyo umwana amaze kumenya ati nzimuka ntasibiye, ni bwo agenda ntagire ingufu ashyiramo, ugasanga yimutse nta kintu na kimwe abashije kumenya.”

Dr. Irenée Ndayambaje yasubije uyu mwarimu ko nta mabwiriza ariho yo kwimura abanyeshuri bose nta n’umwe usibiye (Promotion automatique).

Ahubwo ngo icyabayeho ni ukurwanya ibyo bamwe mu barezi babwiraga abana bati ’mwebwe nzabasibiza, namwe nzabirukana’ . . .ugasanga hafatwa ibyemezo bitari mu nyungu z’umunyeshuri.

Umuyobozi wa REB yavuze ko icyemezo cyo kwimura cyangwa gusibiza umunyeshuri gifatwa na mwarimu ariko kikaba kiri mu nyungu z’umunyeshuri.

“Mwarimu icyo agomba gukora ni ugukurikirana abana umunsi ku wundi. Abafite intege nke agashyiraho uburyo bwo kubafasha, hanyuma hagaragara ko hari abana bafite igipimo cy’ubumenyi bukeya mu isomo runaka ku buryo batakomeza, na byo akaba ari ibintu nk’umurezi ashobora gutangaho ibisobanuro kandi bikumvikana. Ibi byakozwe kugira ngo harebwe ko icyemezo bafata kiri mu nyungu z’umwana. Rero nta hantu dufite handitse‘Promotion automatique’. Mwarimu icyo asabwa ni ukugira ubushishozi mbere yo gufata icyemezo, yaba kwimuka cyangwa gusibira bigakorwa mu nyungu z’umunyeshuri.”

Muri iki kiganiro kandi hakomojwe kuri gahunda nshya zo guteza imbere Ireme ry’Uburezi binyuze mu kongerera ubushobozi abarezi aho amashuri nderabarezi (TTCs) agomba kujyamo abantu bashoboye, b’abahanga.

Umunyeshuri Wiga muri TTC azajya arangiza yigishe byibuze imyaka 3, mu gihe arangije iyo myaka 3 azajya ahita ahabwa amahirwe yo guhabwa buruse ajye kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kandi iyi buruse si inguzanyo, ntabwo aya mafaranga azayishyuzwa.

Umwarimu wagiye kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor), igihe agarutse amaze gukora imyaka 5 mu mwuga w’Uburezi, azajya ahabwa andi mahirwe yo gukomeza kwiga icyiciro cya gatatu (Masters).

Ubu buryo bushya bwo guteza imbere ireme ry’Uburezi binyujijwe mu kongerera ubushobozi abarezi bwemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28/01/2019.

Kunoza Ireme ry’Uburezi kandi byanagarutsweho mu myanzuro y’Umwiherero wa 16 w’Abayobozi bakuru b’Inzego zitandukanye z’Igihugu.

Yanditswe na Clenie Mukashyaka