NK’UWIKORERA- Gahunda yitezweho kurandura burundu ikibazo cy’imikorere mibi mu makoperative

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 13:40:37 Yasuwe inshuro 191

Gahunda yiswe Nkuwikorera ije kuzanzamura service zo mu makoperative

Mu gihe hagiye havugwa byinshi bitagenda mu mikorere ya makoperative, abanyamuryango n’abayobozi babo bakitana ba mwana, ngo gahunda yiswe NKUWIKORERA ishobora kugira icyo izunganira muri service zitangirwa mu makoperative

Iyi gahunda yiswe NKUWIKORERA yashizweho n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB mu rwego rwo kuzanzamura service zitanoze zikunze kugaragara mu makoperative. Imitangirwe mibi ya koperative ikaba yaratumaga abanyamuryango n’abagana amakoperative bafata isura mbi ya koperative.

Kuva hashyirwaho icyumweru cyahariwe imitangirwe ya service mu makoperative ari nacyo turimo, urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere kuri uyu wa kabiri rwahuye n’abanyamuryango b’amakoperative ngo baganire ku mitangirwe ya service n’uburyo yanozwa mu makoperative.

Appolo Munanura umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative avuga ko iyi gahunda yiswe NKUWIKORERA yafashije gukemura ibibazo biboneka mu makoperative, ubu iyi gahunda ikaba iri gukorwa mu gihugu hose, aho dukemura ibibazo twagaragarijwe tukabikemurira hamwe n’abanyamuryango ndetse n’abayobozi babo. Ubu n’ibibazo bibajijwe ako kanya tubikemurira aho, ibirenze ubushobozi bigakorerwa ubuvugizi.

Ibibazo byakunze kugaragazwa mu makoperative, ahanini usanga bishingiye ku micungire mibi y’amakoperive ndetse no kudakorera hamwe ngo imyanzuro yafashwe ku mikorere ya koperative bayumve kimwe.

Ferdinand MBONARUZA umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru RGB agaruka kuri gahunda yiswe NKUWIKORERA yagize ati:” iyi gahunda ntireba uruhande rumwe gusa, ahubwo ireba utanga service ndetse n’uyisaba. Uyisaba agaharanira guhabwa service nziza, kandi yayihabwa nabi agasaba ibisobanuro. Utanga service we ugomba kubikorwa nk’uwikorera ari nayo mpamvu iyi gahunda ugomba kuyikora wishize mu mwanya w’umuntu ugiye guha service ukanibaza uburyo ari wowe wahabwa service”.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere kuburyo abaturage babona ibibakorerwa cyangwa se service bahabwa, bwagaragaje ko service zihabwa abaturage mu nzego z’ibanze biri ku gipimo cyo hasi cyane. Naho ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere bwagaragaje ko service ari cyo gipimo cyagiye hasi ukurikije ibindi bipimo ku kigero cya 70%.

Iyi gahunda yiswe NKUWIKORERA ikaba yarashyizwe mu rwego rwo kuzanzamura imitangirwe ya service aho wasangaga bamwe bahora binubira imitangirwe ya service.

Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->