Nigeria yohereje intumwa zayo mu Rwanda ngo zirwigireho iby’ikoranabuhanga no guhanga udushya

Yanditswe na Kuwa 2/08/2017, Saa 11:28:52 Yasuwe inshuro 214

Abayobozi 13 mu nzego zikomeye z’igihugu cya Nigeria bari mu ruzinduko rw’iminsi 12 mu Rwanda aho baje kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Kuba u Rwanda rugaragara mu bihugu bikataje mu iterambere, ni kimwe mu bitera abanyamahanga kuhakorera ingendo-shuri mu rwego rwo kurwigiraho.

Ibi ni ibyemezwa n’abagize itsinda ry’abanya Nigeria biri mu Rwanda basura ibikorwa binyuranye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kwigira kuho rugeze mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Kuri uyu wa kabiri bakaba bari mu ntara y’Amajyepfo, aho basuye ibikorwa by’ubushakashatsi bikorerwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Iri tsinda ry’abanya Nigeriya baje mu rugendo shuri mu Rwanda, rigizwe na bamwe mu bakuriye inzego nkuru za Leta muri Nigeriya.

Basuye ahakorerwa ubushakashatsi bw’ibihingwa binyuranye mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kiri i RUBONA, ndetse n’ahakorerwa ubworozi mu gace ka Songa.

Iri tsinda ryeretswe bumwe mu bushakashatsi bukorerwa muri RAB ndetse n’ibikorwa iyo bashaka kumenya uko barinda ibimera indwara binyuze mu bushakashatsi n’ ikoranabuhanga.

Prof. Habu Galadima waje akuriye iryo tsinda avuga ko bigiye byinshi ku Rwanda birimo nko kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’ibibazo bishobora guturuka mu buhinzi.

Prof Habu ati: "Mu Rwanda twasanze harashyizwe imbaraga zidasanzwe mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo, iyo rero ni imwe mu ngamba nziza zo guhangana n’imbogamizi nyinshi zishobora kugaragara urugero nko mu buhinzi gahunda yo guhuza ubutaka, iyi ni imwe muri gahunda nziza u Rwanda rwahisemo kandi rwose iri gufasha u Rwanda kubasha gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ndetse indi ngamba nziza twabonye mu Rwanda ni Gahunda ya gira ,inka iyi ni gahunda nziza cyane kuko ntiri gufasha abaturage kubasha gukora ubuhinzi biturutse kwifumbire gusa ahubwo yabaye n’inzira nziza yo kuvana ibihumbi byinshi by’abanyarwanda mu bukene iri rero ni isomo ryiza cyane twungutse".

Karangwa Patrick umuyobozi w’ubushakashatsi muri RAB, avuga ko kuba aba banyaNigeriya barahisemo kuza mu Rwanda ari uko rwasize mu buryo bugaragara igihugu cya Nigeria mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ubworozi, ariko kandi akaba ari no muri gahunda yo gufatanyiriza hamwe nk’ibihugu bya Afrika kugirango babashe kwihaza mu biribwa ntagihugu gisigaye inyuma.

Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abanya Nigeria rizamara iminsi 12 mu gihugu, guhera taliki ya 31 Nyakanga kugeza tariki ya 11 Kanama aho bazaba basura ibikorwa binyuranye by’ubumenyi ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi.

GATETE Eric Rafiki/ Rwandadailynews.com

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->