Nigeria: Perezida Muhammadu Buhari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe arwaye

Yanditswe na Kuwa 6/05/2017, Saa 11:57:39 Yasuwe inshuro 144

Perezida Muhammadu Buhari nyuma y’igihe ari mu kiruhuko cy’uburwayi aho yaramaze igihe yaragiye kwivuriza mu gihugu cy’ubwongereza yongeye kugaragara mu ruhame, aho yari yitabiriye amasengesho yo kuri uyu wa Gatanu akorwa n’abayoboke b’idini ya Islam.

Perezida Muhammadu Buhari yagaragaye ubwo yitabiraga amasengesho mu musigiti uherereye mu gace atuyemo Abuja.

Uku kugaragara mu ruhame kuri uyu wa gatanu nyuma y’ibyumweru bitari bike hatambuka ubutumwa bwinshi bwagiye butambuka ku mbuga nkoranyambaga aho bagaragazaga impungenge ku buzima bwa Perezida Muhammadu Buhari ko butameze neza.

Icyakoze n’ubwo havugwa uburwayi bwa Perezida Muhammadu Buhari ntibyakuyeho ko bamwe bagiye bavuga ko ashobora kuba yaba yaritabye Imana, kuko kujya kwivuza byabaye igitaraganya kandi bikorwa mu ibanga rikomeye.

Perezida Muhammadu Buhari w’imyaka 74 y’amavuko yatangiye kugaragaza intege nke mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 afata amezi abiri y’ikiruhuko cy’uburwayi mu gihugu cy’ubwongereza

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara Perezida Muhammadu Buhari asuhuza abaturage bose ba Nigeria n’ubwo atabashije kwitabira inama y’abaministre yabaye tariki ya 03/05/2015 ndetse n’ubukwe bw’umwana we, ariko benshi batunguwe no kongera kumubona nyuma y’igihe kitari gito arwaye.

Femi Adesina umuvugizi w’ibiro bya perezida Muhamudu Buhari yatangaje ko perezida kugeza ubu ataramera neza, kuko kugeza ubu ntacyo arabasha kunywa cyangwa kurya, ahubwo bifashisha uburyo bwo kumuha ibimutunga binyuze kumutera mu mitsi.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’ubufaransa AFP ngo mu gihe perezida Muhamudu Buhari yitegura gusubira kwivuza mu gihugu cy’ubwongereza ngo agomba kuba asimbuwe na visi perezida we Yemi Osinbajo kugeza igihe hazaba andi matora mu kwezi kwa Gashyantare 2019.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na MAGERA Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->