Nigeria: Hari icyizere gike cyo kubona abandi bana b’abakobwa bashimuswe na Boko Haram

Yanditswe na Kuwa 16/05/2017, Saa 18:48:59 Yasuwe inshuro 182

Nubwo habaye ibiganiro byinshi kandi birambuye hagati ya Leta n’intagondwa za Boko Haram, ababyeyi bafite icyizere gike cyo kongera kubona abana babo b’abakobwa bashimutiwe mu ishuri rya Chibok.

Mu gihe hagiye hakorwa ibiganiro byinshi kandi byatanze umusaruro mu myaka itatu ishize aba bana b’abakobwa bashimuswe hakagaruzwa umubare utari muto, abandi bakarekurwa ku ngurane n’izi nyeshyamba, ndetse bamwe bagatoroka ngo hari abandi abana b’abakobwa batararekurwa.

Mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa gatandatu ushize ababyeyi batangaje ko icyizere ari gike cyo kongera kubona abana babo, kuko hari amashusho yagaragajwe abo bana bari gukorerwa iyica rubozo.

Mu cyumweru gishize izi ntagondwa za Boko Haram zarekuye abana b’abakobwa bagera kuri 82 ku mpamvu y’ibiganiro bya Leta ya Nigeria n’inyeshyamba za Boko Haram.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu ushize, habonetsemo umwana w’umukobwa washimuswe muri ba bandi 276 bashimutiwe I Chibok mu 2014.

Esther Muntari umwe mu babyeyi bashimutiye umwana atangaza ko kuva yabona uwo mwana w’umukobwa ndetse na bagenzi batwikiriwe mu maso yananiwe kongera gusinzira. Yakoje avuga ko mu bana batanu uw’imfura w’umukobwa yashimuswe.

Aya mashusho kandi yaje kugaragaramo uwo mwana w’umukobwa akikijwe n’abagore batatu bamaye imikara bikwije ndetse bafite imbunda mu ntoki zabo.

Ikindi kibabaje kandi giteye agahinda muri ayo mashusho bongeye kwerekana umwe mu bana b’abakobwa bashimuswe banze kurekura kuko yarafite gukorana nabo icyo bise ubukwe mu cyumweru gitaha.

Abaganga b’inzobere bamaze kugaragara ko aba bana b’abakobwa bari barashimuswe bafite uburwayi wo kwitinya bakomora ku ihungana bakuye muri izi nyeshyamba za Boko Haram. Kuva bashimutwa bafashwe kungufu, abandi bagirwa abagore b’inyeshyamba ku gahato, abandi bahindurwa abakozi bo mu rugo, badasize no kujya babatuma kwiturikirizaho ibisasu mu mirwano.

Kuva mu 2014 hashimutwa aba bana b’abakobwa 276, byabaye bikurikiye abaturage basaga 20.000 bishwe ku mpamvu za Boko Haram kuva 2009.

Kugeza ubu abana b’abakobwa 113 nibo bakiri mu maboko y’inyeshyamba za Boko Haram, 82 bararekuwe, 21 batanzwe nk’ingurane mu 2016, 3 babohojwe n’ingabo za Leta, abandi 57 baratorotse.

Ni inkuru dukesha Jeune Afrique

Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->