Nigeria: Goodluck Jonathan yatewe n’amabandi amucucura ibikoresho byo mu nzu

Yanditswe na Kuwa 2/08/2017, Saa 15:56:28 Yasuwe inshuro 192

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Nigeria Goodluck Jonathan yavuze ko yibwe televiziyo 6 na firigo 3,ibi bikoresho bikaba byibiwe mu nzu ye iri Abuja .

Aya makur yaje anyomoza andi yagaragaraga mu bitangazamakuru byo mui Nigeria byavugaga ko Jonathan yibwe televiziyo 36 na firigo 25.

Ibi byatumye Abapolisi batandatu barinda iyo inzu batabwa muri yombi nkuko umuvugizi we yabitangaje ndetse ngo hagiye gukorwa iperereza kugirango hafatwe abihishe inyuma y’ubu bujura.

Umuvugizi wa Bwana Jonathan yagize ati: "Inzu yasahuwe ibintu byose byarimo, ibisambo byinjiye bitwara ikintu cyose gishora guterurwa, harimo intebe, ibitanda, ibikoresho byo mu bwoko bwa "électronique", ibyo mu mu bwiherero, imiryango n’amadirishya."

Good Luck Jonathan yayoboye Nigeria kuva mu mwaka w’2010 kugeza 2015 aho Kuwa 31 Werurwe 2015 aribwo inkuru yabaye kimomo ko Goodluck Jonathan wari usanzwe ari Perezida wa Nigeria atsinzwe amatora, bityo Gen. Muhammadu Buhari bari bahanganye akaba ari we umusimbura. 

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->