Nigeria: Abahunze Boko Haram batangiye guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro mu nkambi

Yanditswe na Kuwa 10/07/2017, Saa 14:29:16 Yasuwe inshuro 231

Abantu babarirwa mu majana ndetse n’abana b’abakobwa bahunze Boko Haram bakambuka ikiyaga cya Tchad bakajya mu nkambi ya Maiduguri bavuga ko bahura n’ikibazo cyo gushimutwa n’umutwe ugendera ku mahame ya kiyislamu Boko Haram bagaterwa inda zititeguwe .

Mu buhamya bwa Aisha w’imyaka 16 umwe mu bashimuswena Boko Haram yagaragaje ko impunzi zakuwe mu byazo n’intagondwa za Boko Haram ziri mu nkambi ya Bakassi zifite ikibazo cyo kubyara bikabije mu buryo butiteguwe. Mu buhamya bwe akavuga ko we agerageza gufata ibinini bya pilule, kuko intagondwa za Boko Haram ziza zigatwara abakobwa bato zikabatera inda zitateguwe.

Aisha akavuga ko mu 2014 ubwo yashimutwaga yagize amahirwe yo kubona inzira akabasha gutoroka. Inkambi yabagamo ya Bakassi, icumbikiye impunzi ibihumbi 21.293. Gusa Aisha akongeraho ko atakwibagirwa ihohoterwa rikorerwa igitsinagore muri aka gace ko muri Leta Borno.

Nyuma ngo yo kubona uko abana b’abakobwa batwara inda mu buryo bukabije ngo yagiye gusaba ibinini birinda gusama mu muryango witwa Comite international de Secours.

Alice Janvrin ukuriye comite international de secours avuga ko n’ubwo gufata ku ngufu ari ikizira mu miryango y’abahaoussa n’abakanuri ngo ntibibuza ko abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu mu nkambi ndetse no hanze yayo.

Kugeza ubu miliyoni 2,6 bakuwe mu byabo muri Nigeria, kandi ikibazo k’ibiribwa mu majaruguru ashyira uburasirazuba gikomeje kugira ingaruka ku basaga miliyoni eshanu.

Inkuru ya Euro-News itangaza ko abagore bagera ku 1000 ku ikubitiro aribo bamaze guhabwa imiti ibafasha kwirinda gusama, ubu buryo bukaba bugiye no kugezwa mu bice bya Monguno, Ngala, Gamboru, na Konduga.

Rachel Sunday Okoye wiyemeje kuba umujyanama w’ubuzima akaba n’umubyaza gakondo yatangarije AFP ko hari ababyeyi benshi babona ko ahatangirwa ubu buryo bwo kwirinda gusama ari kure, yiyemeza ko azajya abafasha.

Ubu Aisha we nyuma yo gutoroka inyeshyamba za Boko Haram yafashe icyemezo cyo kugaruka mu ishuri akazaba umuganga uzafasha bagenzi be kuko azi akababaro bagize ndetse n’ibyago bakomeje kubamo.

Ni inkuru dukesha Euro News/Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->