Niba ushaka kuzavamo umugabo nyamugabo uzashyire imbere gukora-Guverineri Mureshyankwano

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 7/05/2018, Saa 16:28:43 Yasuwe inshuro 584

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yabwiye urubyiruko rw’abasore n’inkumi ruri mu itorero ry’inkomezabigwi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ruri kubera mu karere ka Nyaruguru ko niba rushaka kuzavamo abagabo nyabagabo rugomba gushyira imbere gukora cyane.

Ubwo uyu muyobozi yatangizaga uru rugerero ku mugaragaro, yahaye impanuro uru rubyiruko ziganjemo gushishikarira umurimo, birinda kuba abasongareri.

Akoresheje ubuhamya bwe,Guverineri yababwiyeko we yakuriye mu muryango w’abahinzi n’aborozi ko we n’abo bavukana bazaga mu biruhuko bagasiga bahinze ibirayi bizabishyurira amafaranga y’ishuri.

Aha ni naho uyu muyobozi yahereye avuga ku rubyiruko rw’iki gihe rwanga gukora, rukoza akarenge gusa, urundi rukamanura amapantaro.

Aha ni naho yahereye ababwira ko niba bashaka kuzavamo abagabo nyabagabo bagomba gushyira imbere gukora.

Ati:” Nanjye mfite abana mu rugo. Nageraga mu rugo nkabwira umwana nti ’fatisha imbabura.’ Umukobwa umwe agatangira kureba inzara akanga gukora mu makara ngo intoki zitandura, Nkamubwira nti njyewe nyashyiraho ndi Depite mpembwa miliyoni, wowe ukiri no mu wa gatatu ngo nti wakora mu makara?

Gukora ntawe byishe. Reka mbabwire, niba ushaka kuzavamo umugabo nyamugabo uzashyire imbere gukora. “

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Mari rose kandi yasabye urubyiruko kwirinda irari. Ati:”ugasanga umwana w’umukobwa arashaka gutunga telefoni nk’iya guverineri! Hari nabo baha mitiyu, Barayiguha ariko uzayishyura. Nudakuramo inda uzakuramo SIDA. Ibyiza biba biri imbere. Ubuse njyewe telefoni nta kwigurira ni iyihe?”

Bamwe rubyiruko rwaganiriye na Rwandadailynews.com bavuga ko urugerero bazarwigiramo by’inshi bagendeye ku mpanuro bahawe ndetse kandi bamwe ngo bakaba bagiye guhindura imyitwarire yabo n’iyabagenzi babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois na we akaba yijeje ubufatanye bwose uru rubyiruko mu bikorwa bazakora bigamije kuzamura imibereho myiza y’abatuye aka karere.

Abitabiriye itorero ry’inkomezabigwi riri ku rugerero mu Ntara y’Amajyepfo riri kubera mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.

Imwe mu mihigo bahize bakora mu gihe cy’ukwezi bazahamara harimo kubaka inzu 12 zizatuzwamo imiryango 24 itishoboye, gukurungira inzu 100 mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, kubakira abatishoboye ubwiherero 50, gutegura imirima yo munsi y’urugo 100, gufasha imidugudu 17 kugira itorero ry’umudugudu rikora neza, kwigisha intore z’itorero ry’umudugudu kwitabira urubohero no kuva mu manegeka.

Uru rugerero rwitabiriwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 531 baturutse mu tugari 532 tugize intara y’amajyepfo.

Urubyiruko rwitabiriye urugerero ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo





      

Tanga igitekerezo

-->