Niba ingona yishe umugore wagiye kwahirira inka nabwo igisubizo ni ugutanga amazi?(Vox pop)

Yanditswe na Kuwa 25/08/2017, Saa 13:03:16 Yasuwe inshuro 684

Nta gihe kinini gishize hatangiye kuvugwa ikibazo cy’abantu baribwa n’ingonabazisanze aho zibera mu mugezi wa Nyabarongo.

Inkuru ikimara kuba kimomo ahanini biciye mu itangazamakuru , impande zitandukanye zagiye zigira icyo zivuga ku cyakorwa ngo haboneke umuti w’iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ndetse n’abandi bwasabye abaturage kwirinda kujya kuri Nyabarongo kuko bugiye kubazanira amazi mu ngo bityo bagatandukana no gusatira umugezi.Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku bufatanye na WASAC izi nzego ngo zimaze guteganya miliyoni 700 zirenga zo gukwirakwiza amazi mu Mirenge itanu ikora kuri Nyabarongo mu buryo bwihuse.

Bwakeye kangahe nanone andi makuru aratangazwa ko za ngona zitangiye gutegwa ,imwe ikaba yarishwe nyuma yo kugwa mu mutego ikagaragaza amakare isa naho ishaka guca umutego ikivugana abantu yabonaga hafi aho, ariko inzogo z’umutekano zifata umwanzuro zirayirasa , havumburwa n’amagi akabakaba 700 bikekwa ko ari ayayo.

 

Kubw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gifite nk’imwe mu nshingano zacyo kubungabunga no kurengera ibidukikije, ndetse no kugira inama Guverinoma kuri politiki zo kubungabunga ibidukikije, ngo igisubizo ku kibazo cy’ingona si ukuzica ahubwo ari ngo ni uguha abantu amazi ntibazisange mu mugezi.

Magingo aya umwanzuro utegerejwe kuri RDB nk’ikigo cy’iterambere mu Rwanda.

Nkuko bigaragara harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo kirangire. Arikose abaturage barebwa n’iki kibazo bifuza iki?

Hari uwagize ati:” Ingona ni bazijyane muri pariki… Abaturage nibareka kuvoma bazareka no guhinga cg gusenya ?

Undi na we ati:” Niba ingona yishe umugore wagiye kwahira ubwatsi bw’inka nk’uko biherutse kugenda, na bwo igisubizo ni ugutanga amazi? Nizica abajya guhinga ibishanga bya Nyabarongo, igisubizo kizabe kubaha amazi? Harebwe umuti nyawo.”

Uyu we yagize ati:“Njye ndakeka hakwiye ingamba zihambaye kuri izi ngona. Nibyo ni ibidukikije dushaka, kuko abazishyizemo bafite impamvu, kandi nkeka ari nziza nubwo bishoboka ko batatekereje cyane. Kuzica abantu kwazo ariko uko mbireba byabaye ikibazo gikomeye kandi guha abaturage amazi si wo muti kuko uretse byinshi bindi byavuzwe hejuru abantu bakenera ku mugezi cyane cyane Nyabarongo, ntitwirengagize ko hari n’abayambuka mu mato wasanga aribo batahiwe…. Rero byigweho ku rwego ruhanitse cyane atari gutanga amazi gusa.

Hari amakuru avuga ko ingona zahoze muri Nyabarongo ariko ziza kongererwa umubare, haterwamo izindi, abaturage bo bakavuga batitaye kuburyo zagiye zigwira muri uwo mugezi bifuza ko zakigizwayo zigashyirwa mu byanya byagenewe inyamaswa.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->