Niba ba Minisitiri batatu batavugana ubwo bavugana n’abakozi babo?-Kagame

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 14:31:36 Yasuwe inshuro 282

Kuri uyu wa 31 kanama 2017 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida Kagame, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11 bagize Guverinoma nshya.

Mu ijambo rye, abwira ba Minisitiri n’abandi bayobozi bari bamaze kurahira, bamwe imirimo mishya abandi bakomeje, Perezida Kagame yababwiye ko abamaze gufata inshingano bakwiye kumva uburemere bwazo ku banyarwanda babitezeho byinshi.

Perezida Kagame yanenze ko mu nama, mu myiherero no mu guhura nk’uko bahora basubira ibi ariko buri gihe hakaba ibidahinduka mu mikorere. Ibi ngo bigaruka kuri wa mwihariko kuko iyo umuyobozi adakoze igikwiye bihenda kandi bikaviramo bose kutuzuza inshingano bafite ku banyarwanda.

"Reka mbahe urugero…. nabonye hano hari za Minisiteri zirimo abaMinisitiri batatu… (umwe, n’abanyamabanga ba Leta) mukaba muri aho tuganira ugasanga ukwezi, amezi atandatu, umwaka, basa nk’aho badakorana. No kuvugana bikaba ari ikibazo.

Bari mu nzu imwe bayobora Minisiteri imwe… ariko ubwo rero birumvikana, niba ba Minisitiri batatu batavugana ubwo bavugana n’abakozi babo?

Ubwo se, imirimo ikwiriye kuba ikorwa yuzuzwa n’iyo Minisiteri ubwo irakorwa?" Paul Kagame

Tariki 30 Kanama 2017,nibwo Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye,bose hamwe ni 50, muri bo 12 nibo badasanzwe bazwi cyane ku ruhando rwa politiki mu Rwanda.

Ku rwego rwa ba Minisitiri

Mu masura mashya, harimo Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yari Visi Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi, inshingano yarahiriye ku gicamunsi cyo kuwa 04 Ukwakira 2013.

Dore abagize guverinoma nshya

I. Abaminisitiri :

1. Madamu UWIZEYE Judith, 
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, 
Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, 
Minisitiri w’Ibidukikije

5. Madamu TUMUSHIME Francine,
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, 
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

8. Bwana KABONEKA Francis,
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

9. Bwana MUSONI James,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

10. Bwana KABAREBE James,
Minisitiri w’Ingabo

11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
Minisitiri w‘Uburezi

13. Madamu MBABAZI Rosemary,
Minisitiri w’Urubyiruko

14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, 
Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

16. Madamu UWACU Julienne, 
Minisitiri w‘Umuco na Siporo

17. Bwana BUSINGYE Johnston,
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
Minisitiri w’Ubuzima

20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, 
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri : 
- AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB 
- GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Aba bose basabwa imbaraga no gukorana neza kugirango basohoze inshingano zabo.


      

Tanga igitekerezo

-->