Ni ryari utakwandura indwara ya Ebola?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/11/2018, Saa 17:12:46 Yasuwe inshuro 398

Gasherebuka Jean Bosco , umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubuzima mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda , mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo bari mu mahugurwa ku ndwara z’ibyorezo nka Ebora, yavuze ko nubwo Ebola yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye mu gihe wayakozemo warangize ugakora mu bice bimwe by’umubiri bivamo amatembabuzi ushobora kuyandura ariko mu gihe ugakaraba mbere y’uko wikoraho ntabwo wayandura.

Gasherebuka yagize ati”Ebola ni indwara yandura binyuze mu matembabuzi nka ( Amacandwe, amaraso, ibirutsi, amasohoro,amarira,inkari, icyuya) ibi bikwanduza mu gihe wakoze mu byumuntu uyirwaye warangiza ukikora mu bice by’umubiri wawe bivamo amatembabuzi utakarabye neza, ariko mu gihe wakarabye ntabwo uwo muntu yakwanduza cyereka muhuje amatembabuzi nibwo wakwandura indwara ya Ebola.”

Dr. Alain Zimurinda avuga ko Ebola ari indwara y’ icyorezo yanduza abantu benshi aho yageze kandi vuba ndetse igahitana benshi mu gihe bamaze kuyandura iyo bativuje neza.

Ariko kandi iravurwa igakira iyo wivuje kare ukibona ibimenyetso amavirusi ataraba menshi mu mubiri.Abagera kuri 90% mu bamaze kuyandura barapfa iyo bativuje neza.

Nubwo mu Rwanda nta ndwara ya Ebola irahagera harasabwa kunoza gahunda y’isuku n’isukura gukaraba mbere yo kwikora mu myanya ivamo amatembabuzi kuko ariho yandurira.

Minisante yahumurije abanyarwanda ko ntandwara ya Ebola iragera mu Rwanda kandi ko yiteguye bihagije ijana ku ijana no gukumira iyi ndwara.

Yanditswe na Iradukunda Isabelle


      

Tanga igitekerezo

-->