Ni nde uzabazwa amafaranga ba rwiyemezamirimo bambura abaturage?

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 17/11/2017, Saa 14:31:35 Yasuwe inshuro 1284

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage bataka bavuga ko bakoreye ba rwiyemezamirimo, ariko bajya gusoza imirimo bakabambura ndetse bagasigara basirisimba mu buyobozi ngo bubishyurize.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abaturage bakorera ba rwiyemezamirimo bahawe isoko n’uturere bakabambura, bamwe mu buyobozi baragaragaza igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bagifite amasezerano n’uturere ariko abasoje imirimo yabo cyangwa abagiye batayirangije ntihagaragazwa igisubizo kuri bo n’uburyo bazishyura abaturage, bagasigara baririra mu myotsi ndetse hari n’abavuga ko babuze uwo batakira.

Gatabazi JMV Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru buvuga ko uturere ari two tugifitiye igisubizo.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianey yemera ko habaho amakosa ku baha amafaranga ya nyuma ba rwiyemezamirimo batabanje gukora igenzura.

Ati” Ba mayors twabiganiriyeho, nta kuntu rwiyemezamirimo yaba akorera akarere ngo ahembwe, agende atishyuye abaturage, ibyo byo biri no mu itegeko, ni ukuvuga ngo hari amafaranga asigara ’pourcentage’ runaka ahabwa ari uko agaragaje imirimo yakoze ndetse n’abaturage bagaragaje ko ntacyo bambuwe”.

Kuri iki kibazo, bamwe mu baturage bavuga ko batamenya igihe ba rwiyemezamirimo bamurikira uturere ibyo bakoze, ari naho bahera babambura.

Cyakora umuntu yakibaza impamvu abatanga amasoko cyangwa abaha amafaranga aba ba rwiyemezamirimo bafata umwanzuro wo guhemba amafaranga ba rwiyemezamirimo batageze aho yakoreye.

Mu bisobanuro bamwe mu bakozi bagaragaza ko batumva, abayobozi b’uturere bo bavuga ko hari ba rwiyemezamirimo babeshya ko bamaze kwishyura abaturage.

Urugero ni urwa Mudaheranwa Juvenal uyobora akarere ka Gicumbi uvuga ko ba rwiyemezamirimo batababwiza ukuri.

Ati” Icyo bakora bagira gutya bakagaragaza ko bishyuye bakazana urutonde ariko hari abandi basize ku ruhande”.

Mudaheranwa Juvenal uyobora akarere ka Gicumbi

Uretse ibi uyu muyobozi yemera ko byakozwe neza ntihabemo gutekinika urutonde rw’abahembwa, ngo nta kibazo cyavukamo.

Ati” Ubundi byakozwe neza ntabwo twarangiza na rwiyemezamirimo tumwishyure bya bindi twita decompte final, noneho agere naho tumusubiza na garanti ye hari umuturage ugifite icyo yishyuza”.

Niba umuyobozi avuga gutya, hari abibaza impamvu ibi bitakozwe mbere, kandi bizwi ko iki kibazo cyakunze kuvugwa ndetse n’ababivuga bakibagejejeho ariko n’ubu hakaba hakiri abataka.

Cyakora niba ibi byubahirijwe bigaragara nk’igisubizo ku baturage bakiri mu kazi ndetse na ba rwiyemezamirimo, ariko nta gisubizo gitangwa ku basoje akazi kabo ndetse barangije amasezerano bari bafitanye n’uturere.

Dushingiye ku bivugwa n’uyu muyobozi, hari uwakibaza impamvu abatanga isoko ari nabo bafite inshingano zo gukurikirana rwiyemezamirimo, bamwishyura bashingiye kuri raporo batazi neza ukuri kwazo.

Uretse aba kandi, guverineri anavuga ko hari abataye akazi batarangije imirimo n’abandi bafunzwe.

Ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo batorotse igihugu cyangwa abafunze ndetse n’abahombye kandi baramaze kwishyurwa amafaranga yose, guverineri asobanura ko umwenda bafitiye abaturage ugomba kwishyurwa n’abishyuye rwiyemezamirimo hatabanje gukorwa igenzurwa ryimbitse.

Ni ikibazo umukuru w’igihugu aherutse kunenga, anavuga ko ababishinzwe bakwiye kugikemura umuturage akarenganurwa.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio na Television by’igihugu tariki 25 Kamena 2017, ubwo bakiraga prezida Paul Kagame, yagarutse kuri iki kibazo cy’abambura abaturage.

Yagize ati” Ubwo n’inzego bakorana nazo cyangwa zibakoresha, n’inzego noneho za leta zishyira ibintu mu bikorwa, zikurikirana ibintu cyangwa z’ubutabera, uwo muco ni ugushaka uko tuwurwanya bigacika burundu ntibikomeze kuko ba rwiyemezamirimo baba bakora imirimo bazishyurirwa.”

“Nta mpamvu rero mu nyungu zabo babarira mu gutwara iby’abandi, ntabwo bishoboka, ibyo ni ukubikosora.”

Amb.Claver Gatete uyobora MINICOFIN

Mu bindi bigaragazwa nk’igisubizo kuri iki kibazo, Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko ba rwiyemezamirimo bazajya bambura abaturage bagahamwa n’icyo cyaha, bazajya bashyirwa ku rutonde rwa ba bihemu, ntibongere gupiganira amasoko ya leta, ibi byose ngo bikazakorwa hagamijwe kurengera umuturage.

Ariko se ibi bizatangira kubahirizwa ryari? Ese niba abaturage bataka kwamburwa, abayobozi bakavuga ko nta rutonde bafite rw’abambuwe, ukuri kuzamenyekana gute ngo bishyurwe?

Mu rugamba rwo guca umuco wo kwambura abaturage usa n’uwokamye ba rwiyemezamirimo, umushinjacyaha mukuru aherutse kuvuga ko abatorotse igihugu bakwiye gukurikiranwa aho bari hose.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->