Ni inshingano za buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha – Minisitiri Busigye Johnson

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 18/11/2018, Saa 09:23:14 Yasuwe inshuro 185

Ibi yavugiwe ku kicaro gikuru cya Police y’u Rwanda ku Kacyiru, mu biganiro byahurije hamwe Police n’abanyamakuru. ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa police y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, hamwe n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Cleophas Barore.

Muri ibi biganiro Police y’u Rwanda, ikaba yavuze ko yiteguye neza kubungabunga umutekano w’abaturarwanda mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Minisitiri Busingye yavuze ko ari inshingano za buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati :“Umwene gihugu wese afite inshingano, zo gukumira no kurwanya ibyaha. Atubyubahirije abihanirwa n’amategeko ndetse n’uhishiriye icyaha nawe afatwa nk’umunyacyaha. Turifuza iterambere rirambye, rigamije kubaka i gihugu kirangwamo umutekano, igihugu kitarangwamo ibyaha.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko, muri rusange umutekano mu gihugu uhagaze neza kandi ko Police y’u Rwanda yiteguye neza gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturarwanda mubihe by’iminsi mikuru isoza umwaka no mu ntangiriro z’uwo twitegura kwinjiramo.

Yagize ati” Mugihugu cyose umutekano umeze neza , abaturage abaturage bakora imirimo yabo amanwa n’ijoro mu mutekano usesuye. Ku ruhare rwacu nka polisi, twiteguye neza gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturarwanda no mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, n’umushya tugiye kwinjiramo.”

IGP Dan Munyuza akomeza avuga ko basaba uruhare rwa buri wese, mu gutanga amakuru byihuse mugihe abonye igishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Police nayo ibashe kugikumira vuba kitaraba.

Ibi ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti :"Dukomeze urugendo rw’ubufatanye bugamije ubunyamwuga”

Polisi y’u Rwanda ikaba initeguye gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, kiratangizwa ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru tariki 18 ugushyingo 2018.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko 437 ari bo bahitanywe n’impanuka kuva muri Mutarama kugeza m’Ugushyingo 2018. Mugihe abagera kuri 662 bakomeretse.


Iradukunda Elizabeth@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->