Ni iki u Rwanda rukuye mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro?

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 22/11/2018, Saa 19:44:33 Yasuwe inshuro 915

Ministeri y’uburezi irasanga amarushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro arimo kubera mu Rwanda azasiga abanyarwanda bamenye urugero bagezeho mu by’ubumenyingiro. Ibi minisitiri w’uburezi Dr MUTIMURA Eugene yabitangaje ubwo yasuraga aharimo kubera aya marushanwa, muri Koleji ya Kigali y’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2018, U Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro. Iki cyumweru, ni cyo kirimo amarushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro yitabiriwe n’ibihugu byo hirya no hino muri Afurika yiswe “Africa Skills Competions”. Ni amarushanwa agamije kureba ubushobozi urubyiruko rufite mu myuga.

Ubwo kuri uyu wa Kane yasuraga abarimo kurushanwa, Minisitiri w’uburezi Dr MUTIMURA Eugene yavuze ko aya marushanwa azerekana isura n’igipimo cy’aho imyuga igeze mu Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

“Tuzamenya aho abanyarwanda bageze, bityo tumenye kwigisha abana bacu dutera intambwe tugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika”. Dr MUTIMURA Eugene

Aganira na rwandadailynews, Divine NIYONTSINZI, umunyarwandakazi w’imyaka 20 warushanwe mu byo guteka, asanga ku ruhande rw’abarushanwe ngo uyu ni umwanya mwiza wo kugira ibyo bigira ku bandi no kwigaragaza.

“Ibi bizatuma tuba abanyamwuga kuko hari ibyo tuzigira ku bandi. Njye navuga ko nize gukorera ku gihe kandi vuba. Aya marushanwa azanagira umuntu ikirangirire kuko no kuba tugeze aha, ni uko twahize abandi mu gihugu.” Divine NIYONTSINZI

Amarushanwa nk’aya ni ubwa mbere abereye muri Afurika. Akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 33 baturutse mu bihugu bitandatu byo muri Afurika ari byo: U Rwanda, Uganda, Maroc, Kenya, Liberiya, Ghana. Abayitabiriye bararushanwa mu bijyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, gukwirakwiza amazi, ubutetsi, gutunganya imisatsi, gusudira ndetse no gukoresha robo.

Ubwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018 hazasozwa iki cyumweru cy’ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro, ababaye indashyikirwa muri aya marushanwa bazahabwa ishimwe.


      

Tanga igitekerezo

-->